Umushumba Mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church, Prophet Bosco Nsabimana yatanze nyirantarengwa y’imyaka itatu akaba yamaze gusengera amadayimoni yose abuza abakobwa basengera mu itorero rye kurongorwa. Ibi yabitangarije mu materaniro yo kuri iki cyumweru, tariki 27 Gicurasi 2018 yabereye kuri Hoteli Umubano aho iri torero ririmo gusengera muri iyi minsi.
Prophet Bosco yavuze ko kugirango umuntu agere ku kintu yifuza cyamugirira umumaro agomba kubanza kumenya aho ava n’aho ajya, aravuga ati: “Icyo utekereza ku mutima wawe cyakugirira umumaro kirahari, ariko menya ngo uri nde, urajya he, urava he? burya abantu basenga cyane si bo bakire cyane mu Rwanda ndetse no ku isi.”
Yahumurije abakobwa basengera mu itorero ayoboye ko nta mukobwa n’umwe uzabura umugabo kuko ngo yiyemeje gusengera dayimoni zose zibabuza kurongorwa ndetse ngo yazihaye igihe ntarengwa cy’imyaka itatu, ngo nta dayimoni yasengera ngo hashire imyaka itatu itarahunga.
Prophet Bosco yakomeje avuga ko ubundi iyo Imana igushyize mu kigeragezo itabura abaza kukuganiriza bagushuka, bakubwira ngo “ariko waje tukajya kukurogoza, bati sha barakuzinze ndakurahiye! bati nta mukobwa w’iwacu wigeraga arenza imyaka 26, ukabije ni 26 none ugize mirongo itatu.”
Ngo hari n’abaza bakakubwira ko bagiye kukurangira umugabo nyamara uwo bakurangiye ari kabutindi bakujugunyiye. Prophet Bosco we akomeza ashimangira ko Imana ariyo muranga kuko ngo wizera ko “umuntu akurangiye umugabo kumbi akujugunyiye kabutindi, burya umuntu akurangira iseta kuko azi ibyo yashyizemo wagerayo ugashya.”
Uyu mushumba bakunze kwita` asoza avuga ko zimwe mu mbogamizi ari ukutamenya kwiha igihe, igihe imbere yawe haje umuraba.
Ngo usanga iyo umuntu yabenzwe icyo akurikizaho ari amagambo n’urusaku no gutuka Imana. Nyamara ngo umuntu aba asabwa kugenda mu bwato bw’imbaraga z’Imana ikaba ari yo imuyobora muri ibyo bibazo.