• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Editorial 09 Jul 2017 ITOHOZA

Umwarimu wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Karama giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, arashakishwa na Polisi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yigishaga w’imyaka 13 y’amavuko.

Amakuru atugeraho ni uko Umwarimu witwa Murwanashyaka Gerard w’imyaka 25 y’amavuko amaze iminsi atagera ku kazi bigakekwa ko yaba yarahunze nyuma yo kuregwa ko yafashe ku ngufu umwana yigishaga.

Amakuru y’ifatwa ku ngufu ry’uwo mwana, yamenyekanye ku wa 5 Nyakanga 2017, ubwo uwo mwana yagezaga ikirego kuri Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yabwiye itangazamakuru ko Polisi yakiriye ikirego cy’uwo mwana, ushinja umwarimu we kumufata ku ngufu igahita imugeza kwa muganga ndetse ko iperereza rikomeje.
Yagize ati “Polisi yakiriye ikirego, umwana arega ko umwarimu we yamusambanyije.

Polisi iri kubikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibyo avuga ari ukuri. Twihutiye kumwohereza kwa muganga kugira ngo afashwe, binafashe iperereza.”

Yakomeje avuga kugeza ubu uwo mwarimu atarongera kugera ku ishuri, gusa ko ntawamenya niba yarahunze cyangwa yaragiye gusura inshuti ze n’umuryango.

-7173.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu

2017-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Editorial 24 Oct 2017
Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera,  yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Editorial 21 Dec 2018
Uko Padiri Nahimana  yahunze afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

Uko Padiri Nahimana yahunze afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

Editorial 28 Jan 2017
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Editorial 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Editorial 14 Jan 2017
Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA
IKORANABUHANGA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Editorial 09 Jul 2018
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Editorial 15 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru