Umujyi wa Kigali wahawe kwakira inama mpuzamahanga mu by’ubukungu ihuza abayobozi bakomeye muri Afurika yaberaga mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi.
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma, ba minisitiri, n’abayobozi bakomeye muri Afurika ntizabera i Genève mu 2019 nkuko byari biteganyijwe ndetse abayobozi basabye ko yabera mu Rwanda muri Werurwe 2019.
Kuva mu 2012, iyi nama yabereye muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Genève mu gihe cy’imyaka itatu. Mu 2016 yabereye mu Mujyi wa Abidjan, inahagaruka mu 2017. Iyi nama izajya ibera ahantu hatandukanye buri mwaka hagati ya Genève na Afurika.
Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Ubucuruzi, Inganda na Serivisi i Genève (CCIG) Vincent Subilia, yatangaje ko inama yakuze byihuse.
Yavuze ko ‘‘Abayitegura bahisemo Kigali kuko ifite ibikenewe byose kandi bihagije. Tugomba guhangana n’izamuka ry’ibihugu nk’u Rwanda rumaze kuba izingiro ry’ishoramari muri Afurika yose.”
Iyi nama iherutse yitabiriwe n’abarenga 1600, mu gihe byitezwe ko bashobora kwiyongera mu 2020.
Mu nama zikomeye zitezwe mu 2019 harimo izahuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “AFRICA CEO FORUM”. Iyi nama iri mu zagutse mu by’ubukungu ihuza abakomeye mu rwego rw’abikorera muri Afurika, ku nshuro yayo ya karindwi izabera mu Rwanda ku wa 25 na 26 Werurwe 2019.
Muri Gicurasi uyu mwaka, urutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) rwashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa gatatu muri Afurika nk’ahantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga.
Mu 2017 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 28 308 bitabiriye inama bavuye ku 23 804 mu 2016.
Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika mu 2017, mu gihe uyu mwaka hitezwe miliyoni 74 z’amadolari.