• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018 POLITIKI

Mu gihe hashize iminsi hagaragara ibikorwa bigaragaza ko Perezida Museveni afitanye umubano udasanzwe n’umuhanzi Bebe Cool, kimwe mu biwuhatse cyagaragaye, aho bitangarijwe ko uyu muhanzi agiye gukorana indirimbo n’icyamamare, Kanye West.

Ku wa 15 Ukwakira 2018, nibwo Kanye West hamwe n’umugore we, Kim Kardashian basesekanye i Kampala, bakirwa na Perezida Museveni n’umuyango we, bahava umukuru w’igihugu anabise amazina y’ikigande, nabo bamugenera impano y’inkweto zo kwambara.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe ku wa 23 Nzeri 2018, umuhanzi Moses Ssali (Bebe Cool) yari yabonanye na Perezida Museveni iwe mu gace ka Rwakitura, ndetse bavanayo basubira i Kampala bari mu ndege ya Kajugujugu ya gisirikare.

Ibinyamakuru bitandukanye bikaba bitangaza ko Cool yaba yaraciye kuri Perezida Museveni ku gira ngo amufashe gusaba iki cyamamare ku Isi [West] gukorana indirimbo, ari na kimwe mu bihatse ubucuti bwabo.

Ubwo kanye West yari muri Uganda, Cool abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yamubajije niba yemera ko bakorana indirimbo, West yamusubije agira ati “Yego, yego tuzayikorana”.

Cool agiye gukorana indirimbo n’iki cyamamare mu gihe atishimiwe n’abakunzi be muri Uganda, bikaba byarakuruwe n’uko uyu muhanzi ari umwe muri bake bagaragaje ko batifatanyije mu kababaro na mugenzi wabo, Depite Bobi Wine, umaze iminsi ahanganye na Leta ya Museveni, yamufunze ikanamukorera iyicarubozo, ibintu bitashimishije abakunze ba muzika muri iki gihugu.

Mu ruzinduko rwe muri Uganda, Kanye West n’umugore we, basize bizeje Museveni ko bafite gahunda yo gushinga ishuri rizateza imbere ubukerarugendo muri Uganda ndetse no mu karere iherereyemo.

2018-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Editorial 04 Jan 2018
Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Editorial 11 Feb 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Sema Halelua
    October 21, 20184:15 pm -

    Cooll Uziko Nawe Arumuhatariwe? Nanjye Ndamushaka Dukorane Indirimbo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Margret Zziwa  wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera
ITOHOZA

Margret Zziwa wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Editorial 06 Feb 2017
Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Editorial 23 Feb 2019
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro
Mu Mahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru