• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Editorial 28 Nov 2017 POLITIKI

Ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila  bwiyamye cyane abategura gukora imyigaragambo muri DRC ariko abatavuga rumwe nabwo bakavuga yuko bazayikora byanze bikunze ngo kuko ari uburenganzira bwabo !

Mu mpera z’icyumweru gishize  hari ibice bibiri byari byatangaje yuko bizakora imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri, bigahamagarira ibayoboke babyo kuzayitabira ari benshi.

Igice cya mbere cyababanje gutangaza yuko kizakora imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri ni ikiyobowe na Felix Tshisekedi (Rassembement). Aba bateguraga iyo myigaragambyo bashaka kugaragaza yuko byanze bikunze amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu agomba kuba mu kwezi gutaha, atanaba ariko Kabila akava ku butegetsi kuko manda ye yarangiye Ukuboza umwaka ushize.

Nyuma igice kigizwe n’amashyaka ashyigikiye Kabila  gitangaza yuko kuri uyu wa kabiri nacyo kizakoresha imyigaragambyo yo gushyigikira gahunda ya leta y’uko amatora ya Perezida wa Repubulika azakorwa Ukuboza umwaka utaha wa 2018.

Abo muri opozisiyo bumvise yuko n’abashyigikiye ubutegetsi bapanga kuzakora imyigaragambyo kuri uwo wa kabiri, iyabo bayimurira kuwa kane muri iki cyumweru, ariko ku cyumweru ubutegetsi butangaza yuko nta myigaragambyo iyo ariyo yose yemewe, kandi ngo abazakinisha kuyikora bakazahanwa by’intangarugero.

Abo mu mashyaka ashyigikiye Kabila bumviye iryo tegeko rya leta basubika iyo myigaragambyo yabo yagombaga gukorwa kuri uyu wa kabiri, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga yuko byanze bikunze iyabo bazayibyukiramo kuwa kane nk’uko byari bisanzwe kuri gahunda.

Ihuriro ry’abasenyeri gatulika muri DRC, National Episcopal Conference of Congo (CENCO) ritangaza yuko amahanga agomba kuba maso ngo kuko iby’iyo myigaragambyo bishobora kuzatuma amaraso menshi ameneka. CENCO itangaza yuko tariki 15 z’uku kwezi hari umubare munini w’abantu watawe muri yombi kubera impamvu zijyanye n’imyigaragambyo, ngo kandi kuva muri Mata kugeza mu kwezi gishize abantu 53 biciwe mu myigaragambyo muri icyo gihugu cya Congo !

Amerika na Canada ni ibihugu bitera  inkunga itubutse DRC. Ibi bihugu byombi bigaragaza yuko ingengabihe y’amatora, ishyira aya Perezida wa Repubulika mu mpera z’umwaka utaha ishyize mu gaciro kuko bitashoboka ngo abe yakorwa mu kwezi gutaha nk’uko benshi mu bigaragambya baba babisaba. Ariko ibyo bihugu byombi ejo byasohoye itangazo rusange rivuga yuko bidashyize mu gaciro kubuza abantu kwikorera imyigaragambyo mu mahoro. Ikibazo ariko aho kiri n’uko ari gake cyane wabona imyigaragambyo muri DRC irangwa n’amahoro !

Casmiry Kayumba

2017-11-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Editorial 16 Jan 2019
Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Editorial 04 Oct 2018
Kuki Museveni yagereranyije guhangana n’‘Igihugu cy’abaturanyi’ no guhandura Ivunja

Kuki Museveni yagereranyije guhangana n’‘Igihugu cy’abaturanyi’ no guhandura Ivunja

Editorial 17 Sep 2018
Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Editorial 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 29 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Editorial 02 Apr 2016
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018
IMIKINO

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru