Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda, Hajji Shafiq Sekandi yavuze ko ibiro bye byakiriye amakuru avuga ko abasore b’Abagande benshi bakomeje kujya mu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta ya Congo, M23.
Sekandi yihanangirije urubyiruko rutuye Akarere ka Kisoro arusaba kutijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu cy’igituranyi(Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Ibi uyu muyobozi akaba yarabitangaje ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare,2017 mu nama idasanzwe yari igamije kugaragaza ishusho y’umutekano w’Akarere aho yanongeyeho ko ibyo kujya muri M23 kuri aba basore b’Abagande ari ibintu bigikomeje.
Mu ijambo rye akaba yaravuze ko aba basore b’Abagande biyise Abakada ba M23 nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru.
Yibukije abaturage ko ibyo bintu atazemera ko bikomeza gukorwa mu Karere ayoboye kuko adashaka icyitwa Abakada b’Inyeshyamba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda, Hajji Shafiq Sekandi
Ku rundi ruhande Ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko abarwanyi 20 ba M23 bishwe naho abasirikare 2 ba Congo bagasiga ubuzima mu mirwano yabahanganishije n’uyu mutwe kuva mu mpera za Mutarama,2017 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyoboye ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Léon Mushale mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu mujyi wa Goma akaba yavuze ko uretse abishwe , abandi barwanyi 25 b’umutwe wa M23 bafashwe mpiri.