• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Editorial 31 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kahololo ko muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barashima inyeshyamba z’Abarundi ngo zimaze gushinga imizi muri iki gice kegereye Umujyi wa Uvira, mu gihe abandi bahangayikishijwe n’izi nyeshyamba zikomeje kugenda ziyongera.

Abaturage bavuganye na Ijwi rya Amerika bemeje ko abenshi muri izi nyeshyamba ari abo mu mutwe wa Red Tabara ufite ibirindiro mu duce twa Kiryama, Mugabo na Gifuni.

Abanyamakuru ba Ijwi rya Amerika bagerageje kwinjira mu birindiro by’uyu mutwe wa Red Tabara ariko abarwanyi b’uyu mutwe barababuza ndetse bananga kugira icyo batangaza ku kijyanye na gahunda bafite ndetse no ku mishyamirano iherutse guhuza uyu mutwe n’undi witwa Forebu nawo urwanya ubutegetsi bw’u Burundi kuwa 09 Gicurasi, ikagwamo abantu batandatu.

Nta mubare w’abarwanyi b’Abarundi babarizwa muri Uvira wamenyekanye, ariko amakuru yizewe yakuwe aha hantu akaba avuga ko habarizwa imitwe igera kuri 3 irwanya ubutegetsi mu Burundi ari yo; Red Tabara, Forebu na FNL ya Nzabampema.

Nubwo izi nyeshyamba zanze ko binjira mu birindiro byazo, Ijwi rya Amerika ngo ryazisanze mu isoko ryo ku Kiryama aho zikunze kujya guhahira zambaye imyenda y’imbeho zifite imisatsi n’ubwanwa byinshi ndetse n’ibyombo byo guhamagarana zivuga ko zibanye neza n’abaturage kuko nta matungo yabo zinyaga cyangwa ngo zisahure imyaka mu mirima yabo.

Ibintu binemezwa na bamwe muri abo baturage b’Abanyekongo barema isoko ry’ahitwa mu Buzuke.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Tubanye n’inyeshyamba z’Abarundi. Bahamaze igihe cy’amezi agera kuri 6 cyangwa 7. Barahagera, bagasuhuza abantu neza. Baraza baba baje aha ku masoko bakagura ibishyimbo, bakagura ibigori..bakagura ibintu byose n’amavuta yo kubiteka. Barangiza bakagenda mu cyubahiro cyabo neza baganira n’umuntu neza..”

Aba ngo bakaba baturuka ahitwa ku Kiryama, ahitwa Mugabo, n’ahitwa Gifuni.

Umuyobozi w’agace ka Kahololo, Budito Gakanga, nawe aremeza ko babanye neza n’izi nyeshyamba z’Abarundi ziri ku kiryama kuko ngo iyo bashatse kugura inka zo kubaga bazisaba abaturage. Uyu yongeraho ko basabye izi nyeshyamba kutazajya zijya mu isoko zitwaje imbunda mu rwego rwo kwirinda ko zishobora kurwanira mu isoko n’indi mitwe y’inyeshyamba.

Uyu muyobozi ati: “Ntacyo tubagiriza kibi ntacyo bari bakorera abaturage.”

Nubwo izi nyeshyamba ngo zinjira mu isoko nta mbunda zitwaje, hari izindi zisigara nko mu kirometero zizifite. Abaturage batuye mu gace ka Kigoma na Kahololo bakavuga ko batewe impungenge n’imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi ibazengurutse dore ko ngo muri iki gice nta ngabo za leta ziharangwa.

Aba baturage bakaba bafite impungenge z’uko amafaranga izi nyeshyamba zikoresha nashira zizabadukamo zikigarurira imirima n’amatungo yabo.

 

2018-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018
Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Editorial 08 Apr 2018
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 30 Mar 2023
Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Editorial 01 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    May 31, 20186:11 pm -

    ARIKO UZIKO AMATWI NUBWENGE BYANYU BICURAMYE KANDI BYUZUYEMO IBITI!!!! KUKI MUTUMVAKO KWIVANGA NUBUSWA BWINSHI KUVUGA NABI U BURUNDI NO KUGERAGEZA GUTEKINIKA MWEREKANAKO ABANZI BUBURUNDI ARI BEZA ? MURISABYA NTA BANYAMAKURU MURIMWO NAGATO URETSE AMATIKU NURWANGO NINZIGO!!!!KUKI ABATUTSI MWISHWE NURWANGO NINZIGO KUBAHUTU NUBUTEGETSI BWABAHUTU MBEGA MUZIKO MURI 15% ?
    NTAWUTAZIKO U RWANDA RURI INYUMA YIZO NYESHAMBA ARIKO MUZAHORE MWIBUKA ABO MWOHEREJE MU CIBITOKI NABO MWOHEREJE MUMYIGARAGAMBYO YA COUP DETA MU BURUNDI ICYO BABAKOREYE HAMWE NA M23 UKO TANZANIA YABAGENJEJE, NTIMWIBAGIRWE!! IBYO NIBYO BIBARINDIRIYE VUBA KAGAME ARI GUTEKINIKA YIBAZA KO ABANDI BASINZIRIYE UTAZUBWENGE ASHIMUBWE, AGAPFA KABURIWE NI ……

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize
Mu Rwanda

Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize

Editorial 09 May 2017
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye
INKURU NYAMUKURU

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Editorial 05 Jul 2019
Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora
Mu Rwanda

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru