• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Editorial 17 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 12 mu kiciro cya mbere wahuje ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali.

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije, ikipe ya APR FC yabonyemo ikarita itukura yahawe Ruboneka Bosco usanzwe akina mu kibuga hagati afatanya na Mugisha Bonheur.

Kiyovu SC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo babiri ba rutahizamu bakomoka mu gihugu cya Uganda bayobowe na Emmanuel Arnold Okwi utaragera mu Rwanda nyuma y’akaruhuko yari yahawe k’iminsi mikuru ndetse na Mzamiru Mutyba wageze mu Rwanda ariko we akaba atarakoreshejwe kuri uyu mukino.

Kunganya kw’amakipe yombi byatumye ikipe ya Kiyovu SC ikomeza kuyobora uru rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, aho kugeza ubu mu mikino 12 imaze gukinwa ifite amanota 25 igakurikirwa na APR FC ifite 24 ariko ikaba ikizigamye indi mikino 2 itari yakina.

Shampiyona y’u Rwanda ku munsi wayo wa 12 irasozwa kuri uyu wa mbere aho ikipe ya Mukura VS iri bwakire ikipe ya Police FC kuri sitade ya Huye naho Gasogi United yakire ikipe ya Gicumbi FC, ni umukino ubera kuri Sitade ya Kigali yose igakinwa guhera ku isaha ya Saa cyenda.

Mu mukino Mukura VS yakira Police FC ubera mu ntara y’amajyepfo, ugiye kuba mu gihe Mukura imaze imikino ine idatsinda Police FC kuko muri iyo mikino bamaze guhura banganyije incuro 2 batsindwa kabiri.

Mukura VS igiye gukina yishimira ko mu yagaruye umutoza wayo mukuru Ruremesha Emmanuel wari wahagaritswe mu mikino ibiri iheruka.

Ni mugihe Police FC nayo yagaruye umutoza mukuru Frank Nuttal wari umaze iminsi atari mu Rwanda kuko yari yaragiye muri Ecosse mu biruhuko ari naho akomoka, gusa ariko iyi kipe irakina idafite Hakizima Muhadjiri wahagaritswe kubera amakarita atatu y’umuhondo yujuje bituma asiba umukino umwe.

2022-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Editorial 07 Sep 2019
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Editorial 17 May 2021
Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Editorial 30 Jul 2017
Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Editorial 27 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Editorial 20 Nov 2017
Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo  batawe muri yombi
ITOHOZA

Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo batawe muri yombi

Editorial 10 May 2017
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso
INKURU NYAMUKURU

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Editorial 17 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru