• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Ubwanditsi 27 Apr 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Kiyovu SC yasezereye ikipe ya Rwamagana itsinze ibitego 3-0, biba ibitego 5-2 mu mikino yombi.

Ni umukino wabereye mu karere ka Muhanga ku isaha ya Saa sita n’igice, Kiyovu SC yari yatakaje umukino ubanza yaje ishaka itsinzi muri uyu mukino kugira ngo yizere muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yahise ibigeraho.

Ibitego bitatu by Kiyovu SC byatsinzwe na Muhozi Fred ku munota wa 41, Erisa Ssekisambu ku munota wa 49 na Iradukunda Bertrand watsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 75.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe y’Urucaca byayigejeje muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho itegereje ikipe izaba hagati ya Rayon Sports na Police FC zo zakinaga umukino ubanza wa 1/4.

Nyuma y’umukino wa Kiyovu SC na Rwamagana hakurikiyeho uwahuje Rayon Sports yari yasuye Police FC kuri sitade y’Akarere ka Muhanga.

Ni umukino warangiye Police FC itsinzwe ibitego 3-2, mu gihe mumukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri shampiyona y’u Rwanda Police yari yatsinze 4-2.

Ku ruhande rwa Rayon Sports niyo yatangiye neza kuko ku munota wa 9, Eric Ngendahimana yafunguye amazamu ya Police, ku munota wa 16 Musa Essenu yongeyemo igitego cya kabiri mbere y’uko Leandre Essombe Willy Onana ashyiramo igitego cya gatatu.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rutahizamu Mugisha Didier wa Police yishyuyemo igitego kimwe muri bitatu bari batsinzwe, bityo amakipe yombi ajya mu kirihuko ari 3-1.

Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no kwitwara neza kwa Police FC yari yakiriye uyu mukino, ku munota wa 63 w’umukino Mugisha Didier yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri kuriwe ndetse no kuri Police FC, akaba umukino warangiye Rayon itsinze Police FC 3-2.

Umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza uzabuza Rayon Sports na Police FC uzakinwa kuya 3 Gicurasi 2023 ubere kuri Sitade ya Muhanga.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Musanze FC yasezerewe ku kibuga cyayo na Musanze FC nyuma yo kuba umukino wo kwishyura warangiye musanze itsinze kimwe kubusa bihwana n’uko umukino ubanza wari wagenze.

Habayeho kwitabaza penaliti, Mukura VS isezerera Musanze FC kuri Penaliti 4-2, bityo ikipe yo mu karere ka Huye igera muri 1/2 aho izahura na APR FC naho Kiyovu SC yo ikazahura nizatsinda hagati ya Police FC na Rayon Sports.

2023-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Ubwanditsi 15 May 2021
Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023
Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta
Amakuru

Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Ubwanditsi 01 Jul 2025
DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora
POLITIKI

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru