• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Editorial 07 Aug 2016 IMIKINO

Ubukwe bwavugishije benshi amangambure burashyize buratashye! Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwari burindiwe umutekano bidasanzwe.

Knowless na Clement, basezeraniye mu busitani buri ku muhanda Nyamata-Kigali ahegeranye na Golden Tulip Hotel iyavuzwe kenshi ko ariyo izakira ubu bukwe gusa siko byagenze.

Umutekano w’ahakikije ubusitani bwabereyemo ubukwe wari wakajijwe ku rwego rukomeye, umubare w’abarinda umugeni n’umukwe wari wongerewe ndetse abasekirite barindaga ku muzenguruko w’ubu busitani bari bambaye impuzankano, bari batandukanyijwe n’intera ngufi mu koroshya akazi ko gukumira umuntu washoboraga gushaka kwinjira ataratumiwe.

Abaturage babarirwa muri 30 biganjemo urubyiruko rw’abanyonzi bo mu Mujyi wa Nyamata, ni bo bari hanze y’aho ubukwe bwabereye bashungera gusa imvugo yari imwe bijujuta ‘kuko ngo babifashe nk’ubwirasi’.

Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Aba bageni, basezeranye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016, umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine. Bambikaniye impeta mu busitani ahari hateraniye inshuti zabo zibarirwa mu ijana.

Umuhango wo gusezerana wabaye mu buryo butamenyerewe ku bakirisitu basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti. Basezeraniye mu busitani mu gihe itorero risaba ko abashyingiranwa babikorera mu rusengero. Ni umuhango wayobowe na Pasiteri wigenga, wari utandukanye n’isanzwe iba kuko wamaze igihe kitarenze isaha, abatumirwa bari babaze, nta wari wemerewe kwiyongeramo atarahawe ubutumire.

Mu itangazamakuru, byavuzwe kenshi ko Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 ryanze gusezeranya Knowless na Clement kuko bashatse ko uyu muhango ubera ahatari mu rusengero ibintu bihabanye n’amategeko agenda iri dini.

Pasiteri Ezra Mpyisi wagombaga gusezeranya aba bombi, aherutse kubwira IGIHE ko yitandukanyije n’ubukwe bwabo ku mpamvu zitandukanye atavuze byeruye.

Yagize ati ““Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa […] sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”

Indi mpamvu yavuzwe nk’intandaro yo kutemererwa gusezerana, ngo ni uko umugeni yari agiye gushyingirwa atwite kandi amategeko itorero rigenderaho atabyemera.

Ubukwe bwa Knowless bwavuzwe mu buryo budasanzwe kubera umwihariko ba nyirabwo babuzanyemo by’umwihariko kubera ikumira rikomeye no guheza itangazamakuru mu mihango bakoze.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Uyu muhango wakurikiwe n’ibirori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano, ibi byose byakozwe umutekano urinzwe mu buryo bukomeye, kwinjira mu bukwe byari intambara ikomeye kuko buri wese yabanza kwireba ku ilisiti yakwibura agasubizwa inyuma.

Ubukwe bwabaye mu muhezo kuri bamwe….

Ku munsi w’ubukwe bwa Knowless na Clement, umutekano wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru. Ubusitani bwabereyemo imihango yo gusezerana bwari burinzwe n’abasekirite babitojwe babarirwaga muri 40 urebye uburebure bw’umuzenguruko w’aho bari barinze.

Itangazamakuru, abafotozi ku giti cyabo, abafana n’abaturage bake bashakaga kureba uko byifashe mu bukwe ntiborohewe n’abashinzwe umutekano ndetse bake mu bagerageje kurebera ibirori mu biti bamanuwemo babuzwa kureba uko byari byifashe.

Ubusitani bwabereyemo ubu bukwe buri ku muhanda wegeranye na Golden Tulip Hotel, abahisi n’abagenzi bahacaga bahagararaga gato bashaka kumenya icyatumye umutekano ukazwa bagahita bashushubikanwa n’abasekirite bavuganiraga ku byombi mu kurinda ko hagira igihungabanya umutekano w’ibyo abageni babategetsi.

Umuturage witwa Mupenzi Jean Claude ufite se ukora isuku muri ubu busitani ubukwe bwabereyemo, yagundaguranye n’abashinzwe umutekano bamufashe ahengereza mu ruzitiro ubwo yashakaga kuvugana n’umubyeyi we. Yanenze cyane abakoze ubukwe kuko ngo bakajije umutekano cyane mu gihe hari abandi bantu bakomeye bahakorera ubukwe ntibahutaze abaturage.

-3522.jpg

Yagize ati “Na muzehe bamusohoye nabi, muzehe nyine papa ni we utunganya neza ubu busitani, na we ku manywa yari ahari nka saa sita namuzaniye ibiryo, nyuma bahise badusohora ngo abashyitsi baje […] Nari ndimo ndunguruka bashaka kunkubita, bansubije inyuma bashatse kunkubita inshyi, banzizaga ko narungurutse kandi nashakaga muzehe wanjye kuko ni we ukoramo isuku.”

Abahanzi IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye batashye ubukwe bwa Knowless barimo Christopher, Dream Boyz, Tom Close [ari na we watanze umugeni], Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody. Mu batunganya indirimbo bwatashywe na Producer Nicolas urambye muri uyu mwuga.

2016-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 Nov 2023
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017
Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021
Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Editorial 02 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Editorial 15 Jul 2016
Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.
Mu Rwanda

Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Editorial 15 May 2017
Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania
Mu Rwanda

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Editorial 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru