• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Editorial 14 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’imbaga y’abaturage ba Ghana basezeyeho bwa nyuma Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, kuri uyu wa Kane.

Kofi Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko, mu gihugu cy’u Busuwisi.

Umurambo we wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye, hari abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Nana Akufo-Addo wa Ghana; George Weah wa Liberia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire; Hage Geingob wa Namibia; Mahamadou Issoufou wa Niger n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Hari kandi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro benshi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu wabereye mu murwa mukuru, Accra, muri Accra Conference Centre. Warimo imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.

Yavugiwe isengesho n’abasenyeri bo mu Itorero ry’Angilikani muri Ghana.

Umugore we, Nane Maria Annan, yavuze ko yishimiraga uburyo yakundaga kugaruka mu gihugu cye, ashimira Ghana yakomotsemo umuntu ukomeye nkawe ku Isi.

Ati “Umurage we uzahoraho binyuze mu muryango yashinze no muri twe twese.”

Mu 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye.

Antonio Guterres, yavuze ko Annan yari umuntu mwiza, “afite ijwi rituje ryashimishaga abantu, bakumva ari nk’indirimbo ariko amagambo yabaga akomeye kandi yuje ubuhanga.”

Yakomeje avuga ko yanavugishaga ukuri abwira ubutegetsi.

Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.

Kofi Annan wayoboye Loni kuva 1997 kugeza mu 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.

Amashusho agaragaza Kofi Annan yamanitswe kuri Accra International Conference Centre

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yunamiye Kofi Annan mbere y’uko ashyingurwa kuri uyu wa Kane

Isanduku yari iruhukiyemo umubiri wa Kofi Annan mbere yo gushyingurwa

Uyu mugore yasutse amarira ubwo yasezeraga kuri Annan ku wa 12 Nzeri 2018

Abayobozi gakondo bo muri Ghana basezera kuri Annan kuri uyu wa Gatatu

Abayobozi mu nzego zose bunamiye Annan mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu

Abarinzi b’umuyobozi gakondo muri Ghana bambara ibyatsi mu mutwe mu gihe cyo kwirabura

Umwe mu banyabugeni ashushanya Kofi Annan ufatwa nk’intwari ya Ghana

Ubwo umubiri wa Kofi Annan wagezwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kokota mu murwa Mukuru Accra, ku wa 10 Nzeri

Uhereye ibumoso ni Umuhungu wa Annan, Kojo Annan, umugore we Nane Anna n’Umukobwa we Ama Annan Adedeji hamwe n’umuryango, mu kumusezeraho ku wa 12 Nzeri

 

2018-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Editorial 27 Apr 2018
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Editorial 28 Dec 2025
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Editorial 27 Aug 2018
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Editorial 03 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye
HIRYA NO HINO

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Editorial 02 May 2018
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?
Amakuru

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 14 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru