• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 ikipe zisangiye gufashwa n’umujyi wa Kigali ariyo AS Kigali ndetse na Kiyovu SC bahuriye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego 4-0 ihita igeza ibitego 6 itsinze itarinjizwa na kimwe.

Ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali niyo yinjiye neza mu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 5 w’umukino nibwo Haruna Niyonzima yafunguye amazamu ku gitego yatsinze nyuma y’umupira yari aherejwe na Aboubacar Lawar, aha ni nyuma gato y’uko rutahizamu wa Kiyovu SC Emmanuel Okwi yari ahushije igitego ku ruhande rwa Kiyovu.

Ikipe ya Kiyovu Sports Club ntiyorohewe na AS Kigali

AS Kigali yakinaga umukino wo guhanahana, yakomeje kurusha Kiyovu kugeza ubwo yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rukundo Denis wateye umupira ugana mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves wijyanamo ntawuwukozeho, iki gitego akaba yagitsinze ku munota wa 8 w’umukino.

Ntibyarangiriye aho kuko mu minota 16 y’umukino, AS Kigali yari imaze kwinjiza ibitego bitatu mu izamu rya Kiyovu SC, igitego cya gatatu cyo cyatsinzwe na Aboubacar Lawar ku mutwe nyuma y’umupira Ishimwe Cristian yari ahinduye usanga ba myugariro ba Kiyovu badahagaze neza, amakipe yombi abona no kujya ku ruhuka ari 3-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu SC yagerageje kureba uko yabona ibitego binyuze kuri ba rutahizamu babiri bashya bavanye mu gihugu cya Uganda bayobowe na Emmanuel Okwi ndetse na Mzamiru Mutyaba ariko ntibyakundira ikipe itozwa na Haringingo kubona igitego na kimwe.

Ibi byageze ku munota wa 84 w’umukino ubwo Niyibizi Ramadhan yaboneye ikipe ya AS Kigali igitego cya Kane cyanasoje uyu mukino ari ibitego 4-0, ibi bishimangira ubusatirizi bwa AS Kigali kuzuza ibitego 6 mu mikino ibiri ndetse bo bakaba batarinjizwa igitego na kimwe mu izamu ririmo Ntwali Fiacre.

Usibye uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya Gorilla FC yanganyije na Marines FC igitego kimwe ku kimwe, ni nako i Huye kandi ikipe ya Mukura VS yanganyije na Gasogi United kimwe kuri kimwe.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu:

Police FC vs Espoir FC (12h30′ : Nyamirambo)
APR FC vs Musanze FC (15h00′: Nyamirambo)
Bugesera FC vs Etincelles FC (15h00′: Bugesera)
Rutsiro FC vs Rayon Sports (15h00′: Umuganda)
Gicumbi FC vs Etoile de l’Est (15h00′ : Gicumbi)

2021-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Editorial 10 Mar 2025
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Editorial 19 Feb 2016
DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Editorial 02 Oct 2016
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !
MULTIMEDIA

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Editorial 29 Mar 2017
Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania
POLITIKI

Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Editorial 12 Jul 2018
Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.
Amakuru

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru