Mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Kabagari kuri Stade ya Ngororero niho ibihumbi by’abashyigikiye FPR Inkotanyi n’umukandida wayo bahuriye.
Bamwe bageze aho iki gikorwa kiri kubera mu masaha y’ijoro kuko aba mbere bari hafi aha saa saba z’ijoro. Indirimbo nimbyino z’abahanzi batandukanye zakomeje gususurutsa abayoboke ba FPR, n’andi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame, ayo ni PL, PSD, PDI, UDPR, PSR, PPC na PDC, mumasaha make Perezida Kagame yari asesekaye kuri stade ya Ngororero yakirizwa amashyi menshi n’impundu dore ko Stade yari yakubise yuzuye abaturage baturutse hirya no hino.
Mu butumwa yageneye imbaga yari yitabiriye, Kagame yavuze ko bidakwiye ko umwana w’Umunyarwanda yagira imirire mibi, by’umwihariko ashimangira icyo kibazo gikwiye gucika burundu.
Perezida Kagame mu Karere ka Ngororero
Yagize ati “Muri Ngororero haracyari imirire kuva abana bakiri bato bakura itaranoga neza, turacyabona ko hari abantu gufungura, kurya intungamubiri bitarageraho neza, ntabwo bikwiye turashaka ko abana bacu ko barerwa bakiri bato bakagaburirwa neza bagakura neza.
Ndabasezeranya rwose ko twabihagurukiye muri rusange ariko ku buryo bw’umwihariko Ngororero ndashaka ko twabirwanya tukabitsinda burundu, ntabwo bikwiye ko abana b’Abanyrawanda batagaburirwa neza ngo bagire ikibatunga igitunga umubiri bibahe n’ubwonko bwabo butekereza gukura neza.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko umutungo ukomeye w’igihugu ari abantu, avuga ko ibindi byose biza nyuma.
Imibereho myiza n’iterambere ngo nta handi wabipimira atari mu bantu, avuga ko ari ibyo FPR yashize imbere.
Yavuze ko mu myaka iri imbere ari ibyo bashaka gukomeza kubakiraho kugira igihugu gikomeze gitere imbere.
Yabasabye kuzatora neza bagatora umukandida wa FPR Inkotanyi. Abasaba ko bakwiye kwitegura gukora bakanoza umurimo kugira ngo haboneke inyungu zituma ubuzima bwa buri muntu buba bwiza kurusha. Ibi ngo bizasaba ko Abanyarwanda bafatanya bagakorana bagashyita hamwe.
Kagame azashyigikira iterambere rishingiye ku burezi
Mu Karere ka Muhanga saa munani na saa cyenda inkwakuzi bari mu Mujyi berekeza kuri Stade ya Muhanga. Abandi bara bahageze bugicya.
Nko mu Karere ka Ngororero, hari hakozwe imyiteguro ihambaye kuko mu nkengero za Stade ku misozi biteganye, hari handitswe amagambo ashimangira ubudahangarwa bwa “Paul Kagame ” na FPR Inkotanyi muri rusange.
I Muhanga naho ni uko byari byifashe kuko abaturage bari bakomeje imyiteguro ihambaye. Hari abagore bari bitwaje inkangara, ibisabo n’ibiseke baciye agahigo mu gutera impundu, hakaba kandi urubyiruko rwanyuze umutima wa Paul Kagame akagezaho ababwira ati ‘Abanya-Muhanga murashimishije cyane’.
Aba basore n’inkumi bari babukereye mu nyikirizo zidasanzwe, bageze aho batera n’indirimbo zimenyerewe mu kiliziya ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuze ko ashimira amashyaka yamushyigikiye. Abo basore bahise baterera hamwe bati ‘Mwahisemo neza, Nyagasani muri kumwe’.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko muri manda itaha azongera ibikorwa biganisha ku burezi, cyane cyane mu Karere ka Muhanga aho yiyamamarije.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame, akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Nyabugogo, Kicukiro na Nyamata.