Ku myaka 73 y’amavuko, umuhanzi Bunny Wailer wamamaye cyane mu njyana ya Raggae ikomoka mu gihugu cya Jamaica yaraye yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021 azize uburwayi.
Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’umuco yo mu gihugu cya Jamaica, Wailer yitabye Imana ari mu bitaro bya Andrew’s Memorial Hospital de Kingston akaba yazize indwara yo guturika k’udutsi two mu bwonko ‘Stroke’.
Uyu mugabo wari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuvuzi w’ingoma ni umwe mubahanzi bari basigaye kuri iyi isi bari bagize itsinda rya Wailers, ni itsinda ryari rihuriwemo nawe na Bob Marles ndetse na Peter Tosh.
Bunny Wailer Wavutse mu 1947 akurira mu mujyi ‘Paroisse de Saint Ann’ wo muri Jamaica ari naho yahuriye na Bob Marley yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy Awards mu mwaka wa 1990.
Uyu muririmbyi kandi yagize indirimbo zakunzwe na benshi bakomoka mu bice bitandukanye by’isi, muri izo ndirimbo twavuga nka Boderation, Cool Running ndetse n’umuzingo we yise Rock ‘N’ Groove.