Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akanaba Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko kuba uyu mugabane warasigaye inyuma atari ibyo guhora bivugwa nk’ibishimishije, ahubwo ko iterambere ryagerwaho ku bufatanye n’abandi.
Iterambere rya Afurika, Perezida Kagame yarigarutseho mu nama yari ayoboye ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet (Broadband Commission), yateraniye i Kigali ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, ababwira ko hakenewe ubufatanye ngo umugabane ugere ku iterambere wifuza.
Yagize ati “Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije. Tugomba kumva ko ari impamvu yo gukora vuba, ndetse ko tutabigeraho nka Afurika twenyine, ahubwo ko dukeneye gufatanya n’abandi tukagera aho dushaka”.
Perezida Kagame akomeza avuga ko nk’Abanyafurika bakagombye kwireba nk’abafite ubushobozi, bwavana imiryango, igihugu n’Isi yose muri rusange, aho biri mu iterambere, bakabigeza aho bifuza.
Ati “Kuba Afurika yarasigaye inyuma nibyo ariko kandi turabizi kuva kera. Tuzi impamvu ndetse tuzi n’igikenewe kugira ngo ibi bihinduke, … Tugomba kwireba nk’abantu bifitemo ubushobozi, tukongera imbaraga kugira ngo tugeze imiryango yacu, abaturage bacu n’isi muri rusange aho dushaka”.
Akomeza avuga ko ibitekerezo biva mu nama za Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet byabyaye ibindi ndetse binatangiza ibindi biganiro. Agasaba gukomeza kuganira kuri ibyo bitekerezo yita iby’ingirakamaro, ati “ni natwe tugomba kubishyira mu bikorwa”.
Iyi nama ni igice kimwe mu bigize inama ngari ya ‘Transform Africa’ iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere, ikazamara iminsi ine.