Ntibitangaje kuba Col. Luc Marshal yitabira imigambi y’abarwanya Leta y’u Rwanda kuko Marshal afite ikintu ahuje n’abarwanya Leta bari bari muri iyo gahunda: Luc Marshal asangiye n’abarwanya Leta y’u Rwanda gahunda barimo yo kwifatanya na FDLR n’interahanwe bagamije guhungabanya u Rwanda, gukwirakirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya no kuyihakana n’ibindi.
By’umwihariko Luc Marshal ni umuntu ufitiye urwango umuryango wa FPR Inkotanyi. Urwo rwango yatangiye kurugaragaza muri 1993 igihe abasirikare 600 ba RPA/RPF bazaga muri CND. Icyo gihe akaba yarifuzaga ko ngo baza muri CND imbokoboko batitwaje intwaro. Mu by’ukuri akaba yarifuzaga ko baza Inzirabwoba zigahita zibica zikabamara. Ibyo Luc Marshal yifuzaga ngo yabishingiraga ko muri MINUAR yari ashinzwe gutuma zone ya Kigali itarangwamo intwaro.
Luc Marshal yari icyitso cy’interahamwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana kuko muri 1993, ubwo Interahamwe zitozaga zitegura gukora genocide, Luc Marshal yasabwe n’abari bamukuriye muri MINUAR kuzisenya no guhagarika ibikorwa byazo arabyanga. Ibi yabyanze kandi MINUAR yari ifite amakuru yizewe yari yaratanzwe n’umutangabuhamya wiswe “Jean Pierre” abagaragariza ko ubutegetsi bwa Habyarimana n’interahamwe biteguraga gushyira mu bikorwa jenoside.
Mu kazi yakoze k’igirikare haba mu Bubiligi, Zaire no mu Rwanda, Luc Marchal yakunze kurangwa n’ubugwari no kuba inshuti y’ibigwari. Urugero Isi yose izi ko urupfu rw’aba paracomando icumi (10) b’ababiligi bapfuye bishwe ba EXFAR n’interahanwe bazize Luc Marshal kubera kutamenya icyo gukora nk’uwari ukuriye abasirikare b’ababiligi akaba yari n’umuyobozi wungirije wa MINUAR.
Uretse kwicisha abasirikare b’ababiligi yari ayoboye, Luc Marshall akaba ari nawe watanze amabwiri ku basirikare b’ababiligi bari muri ETO yo gusiga abatutsi bari bari muri ETO bakabasiga mu maboko y’interahamwe zikabica.
Luc Marshall akunda kuba mu nkiko ashinjura abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abahoze ari abasirikare bakuru ba EX FAR
Ibyo rero nibyo byamuviriyemo kuba inshuti n’abarwanya leta y’ u Rwanda akaba yaraniyunze nabo hamwe na FDLR mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nkuko twabikomojeho, n’ubwo Luc Marshal ubu yasezerewe mu ngabo umuntu yakwibaza niba ibikorwa afatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda abikora ku giti cye cyangwa niba abikora mw’izina ry’Ingabo z’Ububiligi zavuye ku rugerero.