• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, kuri uyu wa Gatanu, yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, agereka ku Rwanda ibirego bidafite ibimenyetso.

Muri byo harimo ko ‘u Rwanda rwafunze umupaka’. Iki kimaze kuba nk’indirimbo kuri Uganda nyamara u Rwanda rwarasobanuye neza ko umupaka wa Gatuna, utemerewe kunyurwaho imodoka nini by’agateganyo kubera ibikorwa byo kuwubaka ngo byoroshye itangwa rya serivisi.

Iki kirego gihimbano cyakurikiwe n’ikindi cy’uko ‘Uganda yataye muri yombi abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda hanyuma ikabasubiza iwabo’.

Nyuma y’ijambo yagejeje kuri abo badipolomate, Kutesa yaganiriye n’abanyamakuru, ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda, birimo kuba Guverinoma ya Museveni, ari umuterankunga, ucumbikiye kandi ufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC.

Inshuro nyinshi u Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo muri Uganda, rukoresheje inyandiko ndetse n’ibindi bimenyesho rwagaragaje ko Guverinoma ya Museveni idashyigikira RNC gusa ahubwo inashyigikira umutwe wa FDLR, ugizwe na benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kutesa kandi yahakanye ibyo u Rwanda rushinja inzego z’umutekano za Uganda, byo guta muri yombi abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubakorera ihohoterwa, kubafunga bitemewe ndetse no kubakorera iyica rubozo, ibi byose avuga ko atari ukuri.

Ibi ariko ni ukwigiza nkana kuko hari ibihumbi by’abanyarwanda bakorewe ibyo bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda, biteguye guhamya ko babikorewe na CMI.

Abatangabuhamya bavuga ko abanyarwanda bafashwe na CMI bacuzwa utwabo turimo amafaranga. Bafatwa nta mpapuro zibata muri yombi, ndetse ntibanabwirwe ibyo baregwa.

Ibyo Kutesa yabwiye abadipolomate bitandukanye cyane n’ibikorwa. Hari aho agira ati “Hari abanyarwanda bo mu nzego z’umutekano binjira muri Uganda badakurikije amategeko agenga kwinjira mu gihugu ku muntu wo mu nzego z’umutekano. Abenshi, iyo bafashwe basubizwa mu Rwanda”.

Imvugo nk’iyi yatumye abasesenguzi ku mpande zombi, bibaza cyane ku bivugwa n’abayobozi ba Museveni ndetse n’inzego z’ubutasi. Bati “ Ni gute ku kintu gikomeye nk’umutekano w’igihugu, muta muri yombi abakekwaho ubutasi mukabasubiza iwabo gusa”.

Abandi bari mu kiganiro cya Capital FM, imwe mu zikunzwe muri Uganda, bakibaza bati “Kuki Guverinoma itigeze iburanisha n’umwe mu bakekwa ngo yerekane ko uyu ari maneko w’u Rwanda?, Kubera iki, mugaragaze ibimenyetso cyangwa mwemere ko byose ari ibinyoma”.

Biratangaje kubona Kutesa yerura akabeshya ko yafashe bo mu nzego z’umutekano ntawe yagejeje mu nkiko ngo amusomere ibyo aregwa cyangwa ngo yemerere ambasade y’u Rwanda muri Uganda, kugera kuri abo basivili baba bahawe izina ry’abo mu nzego z’umutekano.

Ntakwiye kandi gushishikariza uburenganzira bw’urujya n’uruza rw’abantu mu karere nk’aho abari kubabarizwa mu nzu za CMI, barimo kunezezwa n’ubwo burenganzira. Ikigaragara ni uko Uganda yananiwe gusobanura mu buryo bufatika ibyo u Rwanda ruyishinja.

Sam Kutesa asanzwe ashinjwa ibyaha bya Ruswa, Urugero : Umushinjacyaha w’umunyamerika yahamije ibyaha abagabo babiri guha ruswa ministiri  muri leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kahamba Kutesa n’undi muyobozi mu gihugu cya Chad.

Dr. Chi Ping Patrick Ho, ufite imyaka 68 akaba umwenegihugu wa  Hong Kong, na  Cheikh Gadio, ufite imyaka 61, akaba umunya Senegal bahamijwe n’urukiko rwa Manhattan muri New York nyuma yo guha ruswa y’amadolari 500,000 (miliyari imwe na miliyoni Magana umunani mu mashilingi ya Uganda).

Iyo ruswa bayimuhaye ubwo yari Perezida w’inama rusange y’umuryango w’abibumbye maze ayo mafaranga anoherezwa muri Uganda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ‘Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) byavuze ko Dr. Chi na Cheikh Gadio batanze ruswa mu rwego rwo kureshya Kutesa ngo abafashe kubona amahirwe yo gushora imari muri Africa.

Angel M. Melendez,  ukuriye urwego rw’Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, mu ri New York nawe yatangaje ko abo bagabo bacishije iyo ruswa mu bikorwa byiswe iby’ubutabazi mu kuyigeza kuri Kutesa.

Si uyu muyobozi wa Uganda uvuzweho ruswa kuko hari n’abandi byabayeho; muri Mata uyu mwaka, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi afatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.

2019-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Editorial 24 Jan 2020
Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?

Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?

Editorial 13 Sep 2018
Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Editorial 22 May 2019
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Editorial 08 Jan 2019

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 20, 20197:59 am -

    Ngo ntawe Uganda yafashe ngo imushyikirize inkiko? Hanyuma se Rene Rutagungira yafunzwe nta rukiko rubyemeje?!

    Kandi Rushyashya rimwe uzatera ibuye ku karere, ibi mwandika byose Uganda irabisoma bikayitera kuvuga nyamara yari yarahisemo kwicecekera!

    Oroha gato noneho Rene Rutagungira ashyikirizwe Urukiko wumve ibyo ashinjwa. Ahari nibwo wagabanya induru!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru