Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, kuri uyu wa Gatanu, yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, agereka ku Rwanda ibirego bidafite ibimenyetso.
Muri byo harimo ko ‘u Rwanda rwafunze umupaka’. Iki kimaze kuba nk’indirimbo kuri Uganda nyamara u Rwanda rwarasobanuye neza ko umupaka wa Gatuna, utemerewe kunyurwaho imodoka nini by’agateganyo kubera ibikorwa byo kuwubaka ngo byoroshye itangwa rya serivisi.
Iki kirego gihimbano cyakurikiwe n’ikindi cy’uko ‘Uganda yataye muri yombi abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda hanyuma ikabasubiza iwabo’.
Nyuma y’ijambo yagejeje kuri abo badipolomate, Kutesa yaganiriye n’abanyamakuru, ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda, birimo kuba Guverinoma ya Museveni, ari umuterankunga, ucumbikiye kandi ufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC.
Inshuro nyinshi u Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo muri Uganda, rukoresheje inyandiko ndetse n’ibindi bimenyesho rwagaragaje ko Guverinoma ya Museveni idashyigikira RNC gusa ahubwo inashyigikira umutwe wa FDLR, ugizwe na benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kutesa kandi yahakanye ibyo u Rwanda rushinja inzego z’umutekano za Uganda, byo guta muri yombi abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubakorera ihohoterwa, kubafunga bitemewe ndetse no kubakorera iyica rubozo, ibi byose avuga ko atari ukuri.
Ibi ariko ni ukwigiza nkana kuko hari ibihumbi by’abanyarwanda bakorewe ibyo bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda, biteguye guhamya ko babikorewe na CMI.
Abatangabuhamya bavuga ko abanyarwanda bafashwe na CMI bacuzwa utwabo turimo amafaranga. Bafatwa nta mpapuro zibata muri yombi, ndetse ntibanabwirwe ibyo baregwa.
Ibyo Kutesa yabwiye abadipolomate bitandukanye cyane n’ibikorwa. Hari aho agira ati “Hari abanyarwanda bo mu nzego z’umutekano binjira muri Uganda badakurikije amategeko agenga kwinjira mu gihugu ku muntu wo mu nzego z’umutekano. Abenshi, iyo bafashwe basubizwa mu Rwanda”.
Imvugo nk’iyi yatumye abasesenguzi ku mpande zombi, bibaza cyane ku bivugwa n’abayobozi ba Museveni ndetse n’inzego z’ubutasi. Bati “ Ni gute ku kintu gikomeye nk’umutekano w’igihugu, muta muri yombi abakekwaho ubutasi mukabasubiza iwabo gusa”.
Abandi bari mu kiganiro cya Capital FM, imwe mu zikunzwe muri Uganda, bakibaza bati “Kuki Guverinoma itigeze iburanisha n’umwe mu bakekwa ngo yerekane ko uyu ari maneko w’u Rwanda?, Kubera iki, mugaragaze ibimenyetso cyangwa mwemere ko byose ari ibinyoma”.
Biratangaje kubona Kutesa yerura akabeshya ko yafashe bo mu nzego z’umutekano ntawe yagejeje mu nkiko ngo amusomere ibyo aregwa cyangwa ngo yemerere ambasade y’u Rwanda muri Uganda, kugera kuri abo basivili baba bahawe izina ry’abo mu nzego z’umutekano.
Ntakwiye kandi gushishikariza uburenganzira bw’urujya n’uruza rw’abantu mu karere nk’aho abari kubabarizwa mu nzu za CMI, barimo kunezezwa n’ubwo burenganzira. Ikigaragara ni uko Uganda yananiwe gusobanura mu buryo bufatika ibyo u Rwanda ruyishinja.
Sam Kutesa asanzwe ashinjwa ibyaha bya Ruswa, Urugero : Umushinjacyaha w’umunyamerika yahamije ibyaha abagabo babiri guha ruswa ministiri muri leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kahamba Kutesa n’undi muyobozi mu gihugu cya Chad.
Dr. Chi Ping Patrick Ho, ufite imyaka 68 akaba umwenegihugu wa Hong Kong, na Cheikh Gadio, ufite imyaka 61, akaba umunya Senegal bahamijwe n’urukiko rwa Manhattan muri New York nyuma yo guha ruswa y’amadolari 500,000 (miliyari imwe na miliyoni Magana umunani mu mashilingi ya Uganda).
Iyo ruswa bayimuhaye ubwo yari Perezida w’inama rusange y’umuryango w’abibumbye maze ayo mafaranga anoherezwa muri Uganda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ‘Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) byavuze ko Dr. Chi na Cheikh Gadio batanze ruswa mu rwego rwo kureshya Kutesa ngo abafashe kubona amahirwe yo gushora imari muri Africa.
Angel M. Melendez, ukuriye urwego rw’Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, mu ri New York nawe yatangaje ko abo bagabo bacishije iyo ruswa mu bikorwa byiswe iby’ubutabazi mu kuyigeza kuri Kutesa.
Si uyu muyobozi wa Uganda uvuzweho ruswa kuko hari n’abandi byabayeho; muri Mata uyu mwaka, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi afatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.
Dieudonne Hakizayezu
Ngo ntawe Uganda yafashe ngo imushyikirize inkiko? Hanyuma se Rene Rutagungira yafunzwe nta rukiko rubyemeje?!
Kandi Rushyashya rimwe uzatera ibuye ku karere, ibi mwandika byose Uganda irabisoma bikayitera kuvuga nyamara yari yarahisemo kwicecekera!
Oroha gato noneho Rene Rutagungira ashyikirizwe Urukiko wumve ibyo ashinjwa. Ahari nibwo wagabanya induru!