Maj Gen. (Rtd) Mugisha Muntu, umusirikare w’umunyapolitiki uherutse kwitandukanya n’ishyaka FDC, ngo yahishwe na Perezida Museveni umugambi wa FPR wo gutangiza urugamba rwo kubohora U Rwanda mu 1990 mu gihe nyamara yari umugaba w’ingabo za Uganda icyo gihe kuva mu 1989 kugeza mu 1998.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko cyumva ko mu gihe cy’urugamba rwa FPR, Umujyi wa Mbarara wategurirwagamo ibikorwa by’intambara bya FPR. Ibyo kurya by’abarwanyi ba FPR ni aha byabikwaga mbere yo kuhavanwa bijyanwa mu birindiro bitandukanye hakurya y’umupaka, ndetse n’amakamyo yakoreshwaga mu gutwara ibikoresho n’abarwanyi bashya yakorerwaga Mbarara iyo yagiraga ikibazo.
Nubwo Mbarara yari ibirindiro bikuru bya FPR mu gihe cy’intambara, Gen Muntu ngo yarabihishwe ndetse yari afite amakuru makeya ashoboka ku bikorwa bya FPR nk’uko byemezwa n’umwe mu bahoze mu gisirikare cya Uganda.
Iperereza ryakozwe n’iki kinyamakuru rivuga ko uwari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) Brig. Ronnie Balya, wari ofisiye muto muri za 90, yagize uruhare mu ntambara ya FPR yibereye mu burengerazuba bwa Uganda. Maj. Gen. (Rtd) Jim Muhwezi na Kale Kayihura nabo ni bamwe mu bafashije abarwanyi b’Abanyarwanda gusubira iwabo.
Wakwibaza impamvu Gen Muntu yaba yarahishwe amakuru y’ingenzi nk’ayo ari we wari ukuriye ingabo icyo gihe.
Undi wahoze mu gisirikare cya Uganda abisobanura muri aya magambo: “Muntu yari umuyobozi w’ingabo ariko mu by’ukuri ntiyigeze yishimira ibyajyaga imbere kubera ko atigeze aba umugabo w’ibikorwa (man of action). Yahejejwe inyuma kandi nta n’umwe wifuzaga kumubona muri iki gikorwa,”
Igitangaje, ni uko Perezida w’u Rwanda kuri ubu, Paul Kagame, yari yarabanje gukorana na Gen Mugisha Muntu amwungirije ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Kampala.
Bivugwa ko mu 1988 Perezida Museveni yagize igitekerezo cyo kugira Gen Muntu Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ingabo. Hakibutswa ko icyo gihe Museveni yari perezida akanaba minisitiri w’ingabo. Ariko, bitewe n’uko Museveni yahoraga ahuze cyane, Muntu ngo yasaga nk’uzaba minisitiri w’ingabo wa nyawe ariko ahitamo kwegura.
Ku rundi ruhande ariko, bamwe ngo babonaga Gen Muntu nk’umuyobozi w’ingabo ariko udafite ubunararibonye bw’urugamba wagiye yirinda kuyobora ibikorwa bikomeye bya gisirikare mu gihugu cyane cyane mu bihe by’intambara, ahatangwa urugero rw’igihe NRA yari irimo irarwana intambara zitandukanye muri West Nile no mu ntambara ya Lords Resistance Army.
Abayobozi bamwe bavuze ko Muntu yari nta bushobozi yari afite bwo kuyobora ingabo ndetse ngo ni inshuro nkeya yasuraga ingabo ziri ku rugamba.
Umwe mu bahoze mu gisirikare ati: “Yari komanda wo mu biro kurushaho. Ntiwashoboraga kumubona ku rugamba yaje ngo anamenye ibyo twabaga turi gucamo mu ntambara z’icyo gihe,”
Uyu utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yatanze urugero rw’ibyabereye Kichwamba.
Ngo hari kuwa Mbere, itariki 08 Kamena mu 1998, ubwo inyeshyamba za ADF zateraga Ishuri ryitwa Uganda Technical College Kichwamba mu Karere ka Kabarole, zigatwika abanyeshuri bagera kuri 80 ari bazima mu macumbi (dormitories)agera kuri atatu zarangiza zikanashimuta abandi bagera ku 100, ariko ngo icyo gihe Gen Muntu ntiyigeze yigora ngo asure n’iryo shuri yerekane ko yifatanyije n’abahahuriye n’ibyago.
Undi wavuye mu gisirikare ati: “Ikibazo ntajya arangiza akazi. Niyo mpamvu Museveni iteka yafataga abatoya kuri we ngo bakore akazi. Museveni byabaye ngombwa ko yongera kugena murumuna we, Gen Saleh ngo areberere ibikorwa bya gisirikare mu gihugu na nyuma yo kumwirukana ku buyobozi bw’ingabo.”
Nubwo bimeze gutyo, Gen. Mugisha Muntu ngo aracyafite amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe nyuma y’aho kuri ubu yashinze ishyaka byitezwe ko azayobora mu matora y’umukuru w’igihugu ataha.
Ntareyekanwa
Wawaka kabisa
Lille
Ariko namwe namwe, rimwe muti Museveni nta ruhare yagize mu ntambara yo kubohoza urwanda..Ubundi muti ibi n ibi!! Mu byukuri murashaka iki?? Uyu musaza ko yabihoreye mwebwe muramushakaho iki kweri?? Murivuguruza cyane . Biraboneka ko mushobora kuba muri mu makosa!!!
Sunday
Ninde utazi ko Museveni mungabo ze aribo babohoje urwanda? Ikibabaje nuko igihugu yagifashije umucyancyuro.