Iyi nama ntegurarubanza yagombye kuba yarabaye muri Werurwe uyu mwaka, ariko iza gusubikwa kuko abacamanza bagomba kuburanissha Kabuga Felisiyani batashoboye kujya i Lahaye mu Buholandi, aho Kabuga afungiye, kubera icyorezo cya Covid-19.
Biteganyijwe rero ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 01 Kamena 2021, ahashyira isaa munani n’igice ku isaha yo mu Rwanda(14:30), aribwo abacamanza, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bw’uregwa bahura, bakarebera hamwe uko iburanisha rizagenda, n’ingengabihe yarwo kuva urubanza rutangiye kugeza ku musozo.
Felisiyani Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yakomeje kugaragaza intege nke z’umubiri, ndetse abamwunganira mu mategeko bagasaba ko urubanza rwe rwavanwaho. Ubushinjacyaha bwo siko bubibona, kuko igihe cyose Kabuga yaba agihumeka agomba kubazwa byo akurikiranyweho.
Uyu munsi Kabuga yahawe uburenganzira bwo guhitamo niba aza muri iyo nama ntegura rubanza rwe, niba ayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, cyangwa akanikura mu rubanza nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje, ariko ntibizabuze ko ruba adahari.
Nyuma y’imyaka 26 yihishahisha, Felisiyani Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020. Akurikiranyweho ibyaha bikomeye cyane, birimo umugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Byose arabihakana. Agomba kuburanishwa n’Urwego rwashyizweho ngo rurangize imanza zasizwe n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, TPIR, ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Kabuga yagombye kuba afungiye Arusha muri Tanzaniya kimwe n’umukwe we Augustin Ngirabatware, ariko yabaye ajyanwe i La Haye mu Buholandi kubera ingamba zo kwirinda Covid- 19.