• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyi nama ntegurarubanza yagombye kuba yarabaye muri Werurwe uyu mwaka, ariko iza gusubikwa kuko abacamanza bagomba kuburanissha Kabuga Felisiyani batashoboye kujya i Lahaye mu Buholandi, aho Kabuga afungiye, kubera icyorezo cya Covid-19.

Biteganyijwe rero ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 01 Kamena 2021, ahashyira isaa munani n’igice ku isaha yo mu Rwanda(14:30), aribwo abacamanza, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bw’uregwa bahura, bakarebera hamwe uko iburanisha rizagenda, n’ingengabihe yarwo kuva urubanza rutangiye kugeza ku musozo.
Felisiyani Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yakomeje kugaragaza intege nke z’umubiri, ndetse abamwunganira mu mategeko bagasaba ko urubanza rwe rwavanwaho. Ubushinjacyaha bwo siko bubibona, kuko igihe cyose Kabuga yaba agihumeka agomba kubazwa byo akurikiranyweho.

Uyu munsi Kabuga yahawe uburenganzira bwo guhitamo niba aza muri iyo nama ntegura rubanza rwe, niba ayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, cyangwa akanikura mu rubanza nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje, ariko ntibizabuze ko ruba adahari.

Nyuma y’imyaka 26 yihishahisha, Felisiyani Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020. Akurikiranyweho ibyaha bikomeye cyane, birimo umugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Byose arabihakana. Agomba kuburanishwa n’Urwego rwashyizweho ngo rurangize imanza zasizwe n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, TPIR, ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Kabuga yagombye kuba afungiye Arusha muri Tanzaniya kimwe n’umukwe we Augustin Ngirabatware, ariko yabaye ajyanwe i La Haye mu Buholandi kubera ingamba zo kwirinda Covid- 19.

2021-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Editorial 13 Apr 2021
Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Editorial 20 Nov 2022
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020
“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Editorial 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Editorial 11 Feb 2020
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town
INKURU NYAMUKURU

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Editorial 09 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru