David Davis wari Minisitiri ushinzwe gukurikirana gahunda yo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit), yasezeye ku mirimo avuga ko hari byinshi atari akibasha kumvikanaho na Minisitiri w’Intebe, Theresa May.
Mu ibaruwa isezera yoherereje May ku Cyumweru nimugoroba, Davis yavuze ko byari bitangiye kugaragara ko guverinoma iyobowe na May itazabasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje birimo kuva mu ihuriro rya za gasutamo ndetse n’Isoko rusange.
Gusezera kw’iyi nkingi ya mwamba bishobora gutuma kandi hari n’abandi bamukurikira, mu gihe nyamara bageze mu cyiciro gikomeye cy’ibiganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.
Ibi bibaye kandi mu gihe May akomeje kwitegura kwakira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uteganya kugirira uruzinduko muri iki gihugu; ndetse abaturage bakaba bakomeje kumwotsa igitutu nyuma y’uko Umwongereza yishwe n’uburozi bwa Nivichok, bwakoreshejwe mu guhumanya Sergei Skripal wahoze ari intasi y’u Burusiya n’umukobwa we.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, gusezera kwa Davis bifitanye isano no kuba u Bwongereza bwifuza gukomeza kugirana umubano na EU mu birebana n’ubucuruzi, by’umwihariko ku birebana na za gasutamo ndetse n’imisoro.
Yakira ugusezera kwa Davis, May yavuze ko ababajwe no kuba agiye mu gihe hari hamaze guterwa intambwe ikomeye mu birebana no kugerwaho kwa Brexit.
Abatavuga rumwe na leta barimo Jeremy Corbyn bagaragaje ko gusezera kwa Davis muri iki gihe gikomeye, bigaragaza ko May nta bushobozi afite bwo kuzashyira mu bikorwa Brexit.
Abinyujije kuri Twitter, Corbyn uyobora ishyaka ry’abakozi yavuze ko kugumaho kwa May bizaba ari ikimenyetso ko icyo ashyize imbere ari inyungu ze bwite, kurusha iz’abaturage b’u Bwongereza.
Mu gihe hari abategereje kureba uwo May asimbuza Davis, hari bamwe batangiye kuvuga ko Boris Johnson ushinzwe ububanyi n’amahanga, nawe washyigikiye cyane Brexit ashobora gukurikiraho.
Muri Kamena 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye kamarampaka yo kuva muri EU, bushyira iherezo ku mubano w’imyaka 44. Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri uyu muryango bizashyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.
Igihe kiriya gihe ntarengwa cyaba kigeze impande zombi zitarumvikana ku birebana n’uko umubano uzaba wifashe, Brexit izashyirwa mu bikorwa ariko u Bwongereza busigare nta bubasha bwo gusubira muri EU, cyangwa kungukira muri za gasutamo zihuriweho ndetse n’isoko rusange, ibintu bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucuruzi.