Inama z’ibanga kandi zitagira integuza,zimaze iminsi zivuza ubuhuha mu bagize Leta y’agatsiko kubegereye ibukuru kwa Petero Nkurunziza.
Zimwe ziraba,ziyobowe na Petero Nkurunziza ubwe, izindi zikabera hirya no hino mu bibanza by’ibanga ziyobowe n’abamwe mu bari bazwi ko ari basomambike ba Petero Nkurunziza.
Amakuru dukesha inzego z’ubutasi za Nkurunziza n’uko mu bihangange bya Cndd Fdd, ubu bidacana uwaka na Nkurunziza. Ikidasanzwe kimaze kwigaragaza muri izo nama ni uko hatangiye kubonekamo ikumirana, urwikekwe no kutizerana hagati y’abagize agatsiko kari k’ ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, ari nayo marembera y’ ingoma ye.
Iryo kumirana riteye gute:
1.Mu nama zikoreshwa na Petero Nkurunziza, dufatiye ku iherutse kubera mu ngoro nkuru y’ishyaka Cndd Fdd i Bujumbura, hari abatarayijemo, ibisobanuro byatanzwe akaba ari uko abataje harimo abafatiriwe n’imirimo, abandi ni abatishimiye kuyitabira.
Ariko amakuru yavugiwe mu bwihisho yageze kuri Rushyashya ni uko hikomwe abasibye kandi aribo bari bakenewe, avuga ko abo bataje batari batumiwe, bivuye ku rwikekwe basigaye bafitiwe ku bijyanye n’imigambi ya Petero Nkurunziza aho arimo guhindura itegeko nshinga ngo akomeze kuyobora igihugu.
2.Izindi nama zimaze imisi zibera mu ibanga (nk’uko bivugwa n’abitabira iza Petero Nkurunziza),zikunze kubera iwe izindi mu mazu ya bamwe mu bakuru ba Cndd Fdd, izindi zikabera mu rwihisho mu mazu y’inshuti zigize igice cya kabiri cyahejwe.
Impamvu ituma bo basa n’abakora ukwabo bavuga ko ari ukubera ko Petero Nkurunziza amaze kuberaka ko atakibizeye, kugeza n’aho akoresha amanama y’ibanga batarimo. Bakavuga ko bariho baritegura, kugirango niyabambura imyanya barimo mu buyobozi batazagwa bubamye.
Mu ntangiriro z’iyi migaga irimo kwiyasa mu Gatsiko ka Petero Nkurunziza, biravugwa ko Petero Nkurunziza arimo apfa n’ibyo byegera bye , byo mu nzego z’umutekano na politiki (byahoze ku rugamba rwa Fdd),abavandimwe babiri (Willy Nyamitwe na Aimé Alain Nyamitwe).
Ibyo byegera bye bikaba birega Petero Nkurunziza ko yabambuye ububasha bari bafite bukomeye, kuko ubwa mbere aribo bamufashaga gufata ingingo zerekeye igihugu.
Ariko aho haziye ba Nyamitwe 2 ,hari byinshi Petero Nkurunziza avugana n’ibyo byegera bye byakera cyangwa bimusaba, akabanza kugisha inama abo bagabo 2 bitwako ari abanyabwenge b’ishyaka Cndd Fdd, bikagera n’aho ahindura ingingo zimwe na zimwe aba yavuganye n’ibyo byegera bye [ Ibihangange ] ,bivuye ku kuntu abo ba Nyamitwe batazemeje.
Ishyari rero rikaba ryahereye aho, ibyo bihangange bigera n’aho bitangira guhigira no gucukurira urwobo abo banyamitwe 2, kugeza aho Willy Nyamitwe yarusimbukaga agiye kwicwa ,abandi bamutera amagambo kumugaragaro.
Kugeza aho aba ba Nyamitwe bahitamo guhungisha imiryango yabo hanze y’igihugu. Ariko aho hose,Petero Nkurunziza akaba yarakomeje kubakingira ikibaba uko ashoboye, kuko kubwiwe aremeza ko ba Nyamitwe 2 bafite ibintu byinshi bamugejejeho, kurusha igihe yagirwa inama n’ibyo bihangange.
Bamwe mubamugendaho barahekenya amenyo
Icyuka kibi kikaba gikomeje gututumba ibikuru kwa Nkurunziza , cyagiye ahabona,aho hasohorewe icyegeranyo cya Banki nkuru y’igihugu mu mwaka wa 2017, Icyegeranyo cyerekana uko amafaranga y’igihugu akoreshwa n’abategetsi , mu ngendo zo hanze, cyane cyane mu ngendo zakozwe n’abo ba Nyamitwe bombi ,bakaba barakoresheje amafaranga angana n’ibice 50% by’amafaranga yakoreshejwe yose.
Bamwe muri ibyo bihangange bagikubise amaso imitsi irarega ,bibutse ko hari abagejeje ku myaka 10 batazi hanze y’Uburundi uko hasa, utibagiwe ko n’inda y’indege batayizi ,kandi bizwi ko hari abariho bogera mu butegetsi bavunikiye.
Ibyo bihangange bikaba bimaze kuvugira ahagaragara ko Petero Nkurunziza akomeje iyo ngendo yo kubakumira,akabarutisha abacangero (ba Nyamitwe 2), nawe ubwiwe batazamwihanganira.
Amakuru ava I Bujumbura avuga ko iyo mvugo imaze kugwa mu matwi ya Petero Nkurunziza, byatumye akaza urwikekwe n’amakenga yari afite kuri ibyo bihangange,[ ibyegera bye ] nawe yaje kubivugira ku mugaragaro ko mu bagumyabanga b’imbere,harimo indyarya n’ababeshyi(escrocs) ,nta kindi bashoboye atari ukugumuka.
Kubwa Petero Nkurunziza, ngo urwo rwango ibyo bihangange bifitiye ba Nyamitwe ni urwitwazo, ahubwo ibyo bihangange biriho byitsitaza (nk’inyendamuvano) kuri ba Nyamitwe bishaka Petero Nkurunziza(nk’ikirya umuhini cyototera isuka).
Amakuru agera kuri Rushyashya ,kandi yo kwizerwa,avuga ko hari ibihangange bisigaye bivugira ahabona ko byarambiwe n’ingendo ya Petero Nkurunziza yo kuguma abitambika ijambo, agatwara ishyaka n’igihugu uko abyumva, hanyuma hagira ugize ngo ashyikirije nk’igitekerezo iki cyangwa kiriya akebuye ,ibitanyuze Petero Nkurunziza ,akavuga ko bashaka kugumuka.
Bamwe muri ibyo byegera bya Nkurunziza bakaba bamaze kurambirwa no kuvuga batarya umunwa ko izina rya Petero Nkurunziza barirambiwe k’ubutegetsi rikwiye guhindura ikibanza ,ntirigume kw’isonga, aho baguma barirangamiye nk’abateze umukiza kuva mw’ijuru.
Naho Petero Nkurunziza akaba amaze kubyumva, yasabye abo asigaranye yizeye bo mu nzego z’umutekano ko bakwiye kugaba, ibice bikomakomeye abahirika ubutegetsi bakenera , bigakarizwa umutekano (harimo nki Radio y’igihugu RTNB) n’amakambi amwe amwe ya gisilikare.
Ariko bagasabwa kubikora mw’ibanga rikomeye ,kugirango umwanzi wundi abarizwa mu batavuga rumwe nawe ntahave amenya ko ubutegetsi bujegera, abone aho amenera. Kuko kubwa Petero Nkurunziza ,kuribwa n’inzoka yo mu nda, bakongera bagomborwa n’iyo mw’ishyamba ,ubwo bubabare ntibabwihanganira.
Ariko igitangaje kiri muri uko kwikekana ,nk’uko tubibwirwa n’abari muri cndd-fdd ,ntawakwizera ko ako gatsiko gasigaye karebana ay’ingwe na Petero Nkurunziza hari icyo kafasha abarundi karamutse kamwambuye ubutegetsi, kuko kaba ari ako guhindura izina ry’ umuyobozi gusa ,kubera ko iby’umugambi wo guteza imbere igihugu mu buyobozi bu bereye bose ntabyo bakaziho.
Cyiza Davidson
Sharon A.
Ye weee, muranegura Nkurunziza?? Ni nkaho MURIMO kuvuga IBYANYU namwe.
Umunyarwanda yaravuze ngo: IKIMUGA CYASETSE URUJYO!!!!