• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Editorial 20 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imwe mu bisa n’indwara bidapfa gukira ni iyo umuntu yaritswemo n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abahanga bavuga ko bitera uwazahajwe n’urwo rwango kugira ubwonko bugobwa ntibunumve (pschological numbing).

Ibyo bigaragara cyane muri benshi basabitswemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwe muri abo ni Ingabire Victoire Umuhoza.

Uyu munyarwandakazi ugiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko, amaze imyaka cumi n’umunani (18) ari ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hari ku itariki ya 19 Kanama 2000 ubwo Ingabire Victoire yatorerwaga kuyobora (ku rwego rw’Isi) icyitwa Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda/Republican Rally for Democracy in Rwanda/Ihuriro Rishingiye kuri Repubulika Riharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR).

Iri huriro RDR ryari rimaze guhindura izina Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda/Rally for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda/Ihuliro Riharanira Itahuka ry’impunzi na Demokarasi mu Rwanda.

Iri huriro ryashingiwe i Mugunga mu yahoze ari Zaire ku wa 3 Mata 1995. Iyi RDR niyo yihuje n’indi mitwe basangiye ibitekerezo bakora icyiswe FDU-Inkingi.

Benshi mu babaye abayobozi bakuru ba RDR baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bahamwa n’ibyaha birimo Jenoside.

Muri iyo myaka 18 y’ubuyobozi bwe bw’abagikomeye ku mugambi wa Jenoside, umunani Ingabire Victoire yari ayimaze muri gereza mu Rwanda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku byaha bitandukanye bifitanye isano n’ibya politiki y’ihuriro ayobora.

Uwo muri RDR ni we wo mu 2018

Agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.”

Mbyumvise naravuze nti mbese ni aho umutima ukiri? Numvise ko amaze imyaka afunze ataremera ibyo yakoze. Ikindi ni uko avuyemo ubukana bukiri bwa bundi.

Ku wa 25 Kamena 2018, Ingabire yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asaba imbabazi no gufungurwa. Ubu iryo jambo imbabazi ntarikozwa.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa BBC-Gahuzamiryango Prudent Nsengiyumva avuga ko gereza ari “Ishuri, urugendo” yagombaga kunyuramo nk’umunyapolitiki kugira ngo ashobore kugera ku ntego ye na FDU-Inkingi.

Asobanura ko atari gusaba imbabazi nta cyaha yigeze akora. Ibyo kuba atarasabye imbabazi yanabivuze mu rurimi rw’icyongereza abibwira umunyamakuru Etienne Gatanazi wa Radiyo y’Abadage (Deutsche Welle).

Amashusho y’icyo kiganiro arahari. Yabisubiriyemo uwitwa Jean Claude Mulindahabi w’iyitwa Radio Urumuri na Gaspard Musabyimana wo kuri Radiyo Inkingi. Ayo maradiyo yose akaba akorera kuri murandasi.

Yabwiye uwo Murindahabi ko ntacyahindutse muri we kuva yafungwa kuko ngo iyo uri umunyapoliitiki ugafungwa uri umunyapolitiki iyo politiki idahagarara.

Avuga ko n’ibyo gusubira mu Buholandi kubonana n’umugabo n’abana be bitari muri gahunda kuko afite abana benshi mu Rwanda kurusha batatu yibyariye.

Yabwiye iyo radiyo urumuri ko icyo ashyize imbere mu migambi ye ari uguharanira ko ishyaka n’ibitekerezo bye byemerwa mu Rwanda, akanemererwa gushaka abarwanashyaka.

Kumva ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni, ubyumva neza mu kiganiro Ingabire yagiranye n’umwe mu bahezanguni mu ngengabitekerezo witwa Gaspard Musabyimana wa Radiyo yabo. Igice cya mbere cy’icyo kiganiro ni uku kimeze:

Musabyimana Gaspard: Perezidante Victoire Ingabire ndagusuhuje ni Musabyimana Gaspard kuri Radio Inkingi.

Victoire Ingabire: Muraho murakomeye!

Musabyimana Gaspard: Komera komera ni wowe wakomera, ni wowe wabona ukomera.

Ingabire Victoire: Njye nta kibazo mfite uko ninjiyemo ni ko nsohotse imbaraga zanjye ziracyari za zindi. Gereza burya itera ikibazo uwayigiyemo atazi impamvu agiyemo. Ariko iyo umuntu agiyemo azi impamvu nta kibazo imutera.

Musabyimana Gaspard: Yeee! Urumva abarwanashyaka bakomeje kumbaza bati “wowe kuri Radio Inkingi, umunyamakuru, tubarize mu Rwanda niba Victoire Ingabire koko yosohotse akaba yageze mu rugo”, ubu rero nagira ngo ubahumurize.

Ingabire Victoire: Oya bahumure rwose ubu ndi mu rugo, nakiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ryacu baturutse hirya no hino mu turere tunyuranye tw’igihugu, bari hano baje kunyakira.

Rero abo barwanyashyaka bacu mwese muri hanze ndabasuhuje kandi ngira ngo mbashimire bikomeye cyane, mbashimire, ubwo mvuga nti “imbaraga ninjiranye ni zo nsohokanye nzikesha mwebwe kuko mwambaye bugufi uko mushoboye kose, imbaraga zanjye nazikuye muri mwebwe.

Abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare

Ingabire imivugire ye iracyari ya yindi isa nk’iy’umuntu birukankana. Ariko hari ibimenyetso nabonye.

Ava muri Gereza ndetse n’ubu mu mafoto agaragara, ahenshi aba yambaye imyenda igizwe n’ikanzu itukura n’agakote k’icyatsi kibisi n’akenda yiteye k’urwatsi rutoto. Amabara y’umutuku n’icyatsi kibisi ni amabara agize ibendera n’ikirango bya FDU-Inkingi.

Iyo myambaro yasohokanye muri Gereza isobanura ko ari nk’impuzankano y’Ihuriro FDU-Inkingi.

Si imyambaro gusa, n’indabo Ingabire yahawe agisohoka muri Gereza zari zigizwe ahanini n’ayo mabara. Gufata ibyo bintu bibiri ni ukudasoma ibimenyetso by’ibihe. FDU-Inkingi ishobora kuba ikora nkuko umuyobozi wayo abyemeza.

Nk’umunyarwanda uzi ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, numva nta mahoro tuzagira mu gihe hari abantu bamamaza iyo ngengabitekerezo nta mbebya.

Byonyine kumva Ingabire avuga ko uko yinjiye muri Gereza ariko avuyemo, akavuga ko yiteguye gukomeza “urugamba” rw’ibyo yatangiye kandi yitangiye.

Ko dufite amategeko arimo Itegeko Nshinga arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yagaragara hose, Ingabire abyemererwa ate? Ibyo yavugaga atarajya muri gereza turabizi.

Nta tandukaniro rye n’abandi bajenosideri ayobora. Ingabire avuga ko ntakimubuza gukwiza uburozi bwe yita politiki kubera ko mu byo asabwa kubahiriza icyo kitarimo. Ni inde uzamubuza kuroga utari inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera.

Ingabire yabwiye BBC-Gahuzamiryango ko yiteguye gusubira muri Gereza bibaye ngombwa kuko icyo aricyo cyose cyatuma agera kucyo ashaka yagikora. Mu minsi ibarirwa ku ntoki ubukana bwe bukwiye kwitabwaho nta kujenjeka.

Arigamba uburyo yayoboye RDR afite amashami ahuza 25 y’abayoboke akomeye ku Isi, akavuga ko ubu bizamworohera kurushaho kubera ikoranabuhanga. Arisumbukuruza ngo aranashaka guhura na Perezida Paul Kagame, mu mvugo isa nkaho bari ku rwego rumwe.

Twanditse inyandiko nyinshi zigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri RDR na FDU-Inkingi n’isoko yayo. Kwemerera FDU-Inkingi gukora politiki ku mugaragaro mu Rwanda, ntaho byaba bitandukaniye no kwemerera Impuzamugambi n’Interahamwe kwidegembya. Nyamara, turugarijwe!

Ingabire yasohotse muri gereza yambaye imyenda igaragaza amabara y’ishyaka rye

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Tom Ndahiro, ni umwanditsi n’umushakashatsi kuri Jenoside

2018-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Editorial 19 Jun 2019
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Editorial 21 Jan 2018
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018
Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Editorial 19 Jun 2019
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Editorial 21 Jan 2018
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018
Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Editorial 19 Jun 2019
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Editorial 21 Jan 2018
prev
next

7 Ibitekerezo

  1. nza
    September 20, 20188:09 am -

    Hahahahaaa…muri bigoryi puuu!
    Mago gukangisha umuhutu genocide bigifata

    Subiza
  2. Mme INGABIRE VICTOIRE(RWANDA)
    September 20, 201811:29 am -

    Arega nta mushinyiko. Ikindi nta mbabazi natse nkuko nabibabwiye. Niyo napfa, ejo hazaza abandi bakomereze aho nari ngejeje. Ntawe unkanga.MANDELA wa SOUTH AFRICA yahanganye n’abaungu! abazungu bashatse kumufungura nuko bamusaba ko yaka imbabazi .,akajya hanze agafunga umunywa. Nuko MANDELA arabyanga. Aravuga ngo ” A LUTA CONTINUA” bivuze ngo ” Urugamba rurakomeje” Bityo aguma mu buroko imyaka 27 kugeza afunguwe mu 1992nta mbabazi yatse. Nanjye INGABIRE niko bigomba kugenda, NTA MBABAZI NATSE zo kujya hanze ngo nceceke, mpinduke ikiragi. Oya!!, Kagame nashaka azamunfunge kuko hazavuka ba INGABIRE besnhi. A LUTA CONTINUA.

    Subiza
    • Rwabusaza j.Claude
      September 21, 201812:06 pm -

      Nta mugayo reka uhakane Genocide ababyeyi bawe bari muri baruharwa bamaze abantu reka nkubwize ukuri twarwanye urugamba turitsinda ntacyo dufite ubu ntawuzongera gutega ijosi ngo muriteme nkuko mutarashirwa mukibona umututsi ahagaze kwisi ubu murumva mumaze gushira impumu kagame mwirirwa mutuka niwe wabakijije atubuza guhora wenda ubu warikuba uvuga ko habaye double genocide bikuvikana utiriwe uza kudukina kumubyimba twarababaye twabuze ababyeyi na bavandimwe ahaniho kwiheba bihera sinza gusiga amahoro umunsi wakomeje kudukina kumubyimba nzemera ngusimbure aho waruri nanjye ubwo buroko ntacyo buzantwara kuko nzaba nzi icyo ndwanira mwitonde

      Subiza
  3. Bongwa Beatrice
    September 20, 20183:46 pm -

    Umun…. azira undi! Abamuzi bemezako Ndahiro ari umuhezanguni none yifatiye ku gahanga undi yita umuhezanguni! Ninde uzaruca ngo tumenye ufite ingengabitekerezo mbi kurusha undi? Nkeka hari bamwe bakekako gufunga ari umuti kandi atari byo. Byabaye igikangisho bakanabiherekeranya n’urupfu. Byabaye igikangisho kandi na Ndahiro arabishyigikiye! Imana tugira nuko abanyarwanda benshi bamaze kubonako bidakwiye guhora turirimba gufunga cyanga kwica. Niba ibyo Ingabire asaba bidafututse, nibabyereke abaturarwanda, bamwiyamaganire. Niba aribyo nibabyigeho maze bijye mu migambi ya Leta. Ikindi nuko gutaoranyiriza abanyarwanda amashyaka bitagombye kuba umulimo wa FPR n’abayoboke bayo nka Tom Ndahiro. Bareke amashyaka ajyeho kandi yigenge. Ndetse nakorera mu bwihisho nka za MDR bavanye mu nzira ariko ikaba itarazimye, bareke bikore maze u Rwanda rugire amahoro. Bitabaye ibyo uzumva hari abaturage benshi bashyigiiye intambara kandi izangiza byinshi!

    Subiza
  4. Gasana baptiste
    September 21, 201812:16 pm -

    Mandela nabamukomokaho ntibigeze bakora amaraso ukomoka kuri baruharwa ntawutakuzi ibyo nyoko yakoze nibyo bikurimo urigira intwari yihe mwa nkora maraso mwe urwanda ubu turatekanye reka kudusubiza inyuma uzana amacakubiri mugihugu aho byatugejeje turahazi imivugire yawe igaragaza urwango ufite icyo nkubwiye cyo reka utuze ufatanye nabandi kubaka igihugu bitaribyo ntiwibwire ko uzaza gushinyagura ngo ukomeze uhagarare kubutaka bwu rwanda uburoko nkuko wabuciye amazi natwe ntitubutinya ariko aho abanjye bari nabo bakamfata nkintwari amaraso yabo mwagaburiye imbwa kano kanya ntibiratuva kumitima

    Subiza
  5. Innocent
    September 24, 20189:20 am -

    Icyo twasaba uwo INGABIRE ni ukumenya ko abanyarwnda bateye intambwe kandi agatanga ibitekerezo bye mu buryo bugamije kubaka igihugu cyamubyaye ibyo guhangana no kwiyita mandera nta musaruro byatanga ingabo zayoboye urugamba zirazwi n’amahanga arazemera. Ubu ziri mubutumwa hirya no hino kw’isi rero muvandimwe kandi munyarwanda ahubwo turebere muri ibyo bishyuri wize utekereze imishinga yaduteza imbere uheshe agaciro igihugu cyawe ngibyo ibitekerezo twebwe urubyiruko tugutegerejeho. Niwumva neza igitekerezo cyanjye uzaba uteye indi ntambwe.

    Subiza
  6. Kalisa
    September 26, 20188:01 am -

    Inyandiko ya MONAGRI iramugaragaje! ni umuhezanguni waminuje mu bushakashatsi kuri génocide atazi n’uwayiteguye.Nabwire shebuja afungure urubuga rwa politiki, abantu bahangane mu bitekerezo.Iyo fonds de commerce ye yataye agaciro. Ariko se ubundi wasarura iki kwa MONAGRI wigize impuguke n’umushakashatsi kuri génocide

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru