Nyuma yaho ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, risohoreye itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018,rivuga ko rishobora kurega u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu ndege ya Perezida Habyarimana kugeza ubu ngo bukaba butarahabwa ubusobanuro bwimbitse bw’urupfu rwe.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu Rwanda hatangizwaga umuhango wo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24, hacishwa bugufi amabendera mu rwego rwo guha icyubahiro inzira karengane zisaga miliyoni zishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambassade y’Abarundi mu Rwanda yo ntiyigeze yururutse ibendera [drapeau] .
Hagati aho ariko amakuru Rushyashya yabashije kumenya n’uko nyuma baje kubikora kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda.
Ahubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu Rwanda kuri iyi tariki mu 1994, igikorwa gifatwa nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe mu Rwanda, ikemezwa n’isi yose.
Iki gikorwa cyo gupfobya Jenoside Uburundi bugihuriraho n’intagondwa zahunze u Rwanda nyuma yogukora amahano n’ubu bakibundabunda mu mahanga, kuri iyi nshuro ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikaba byarabereye mu gihugu cy’u Bubiligi.
Maliya.
Umva Ra….Mbegaaaa.
None se ko PEREZIDA wabo yapfuye KU Ya 06 Mata 1994 bari ku bigenza gute?
Namwe muri sha Jenoside mugakabya
Ubu rero mugiye kwiriza ngo mubabajwe n abatutsi bapfuye? Mur ivuguruza iyo mwica Rwigara mugafunga UMUGORE we n abana. Murivamo iyo mwica Jean de Dieu Mucyo, Muribeshya iyo mwica Makuza Bertin, Murashinyagura iyo mwica Rwabukamba. Muragoma iyo mufunga Kizito Mihigo na BAGENZI be !!
Gahungu
Ariko nkawe uribwira ko uri umunyarwanda kurenza abandi mbega uzapfa wese yishwe nurupfu rusanzwe kuko akomeye muzajya muvuga ngo ni Kagame umwishe ariko nawe yagorwa kagame wacu
Rk
Wowe uvuga ibyo wishakiye ariko nta makuru ufite ndakugaye sinzi niba Mu Rwanda ari mw’ Ijuru ho badapha gusa urababaje apfuye wese aba yishwe??? Shyira hamwe ubwenge bwawe ureke kuvuga ubusa
Higiro
Mbega Maliya hano uratangaje pe!!!!!!!!! izo mvugo zawe zuzuyemo ingengabitekerezo, ntawazishyigikira rwose uracyari inyuma cyane, iyo wifata ukavuga ngo turisha genocide nta soni uba ufite ? nk’umuntu uvuga ikinyarwanda ubwo uri n’umunyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda mu 1994 yemejwe na UN, iyo twibuka abatutsi bishwe muri mata 1994 tuba tugira ngo tubahe agaciro kandi twimakaze ukuri, ndetse tuniyubaka, abatutsi basaga MILIYONI rero tugomba kubibuka kandi tuniyubaka , naho ibyo uvuga ngo turisha genocide ni imitekerereze mibi ndetse inapfobya jenocide.
Ntareyakanwa
Abarundi n’u Burundi niba kwibuka bitabareba murumva mwabibateramo ku ngufu kweli?
Nonese u Rwanda nta updates ruha abarundi ku bijyanye n’amaperereza y’abo bakuru b’ibihugu byombi barasiwe mu ndege ubwo bari bavuye muri tanzaniya?
Erega abanyarwanda na abarundi turi abavandimwe bagakwiye kwicarana tukaganira tugasasa inzobe nta buryarya kuko kugeza izi saha niba ibyaha byarakorewe mu Rwanda bakaba nta updates u rwanda rubaha nabyo ni ikibazo!?
Gusa birakwiye ko twicarana n’abarundi hasi ku gasambi tukiyunga kuko umurage w’abakurambere bacu basize bashyizeho igihango ntatatirwa ko nta ntambara izongera gushyamiranya abanyarwanda n’abarundi ukundi!
ubwo rero haramutse hari ushaka gutatira igihango mwareba uko igihango kiryanna!!
Gusa govement zombi zihane makuru kdi zikurane mu rujijo kuko zose zicumbikiye abakoze amabi mu bihugu byombi.
Rwanda ifite bamwe mu bahoze ari aba SANS ECHEQUES(aba bishe abahutu b’i Burundi karahava)
Burundi ifite bamwe mu bahoze ari interahamwe( aba bishe abatutsi karahava)
Tujye tuvugisha ukuri kuko niko gukenewe kugirango akarere kagarukemo amahoro!
Umubyeye
Arahagazwe!! Ngo igikorwa gifatwa nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe mu Rwanda. Nonese niba abantu bibuka ababo batakaje ubuzima ku italiki 6 mubafara ko bapfobya genocide? Ntabumwe nu ubwiyunge bushobora kugerwaho mugihe mudaha uburenganzira nabandi bakeneye kwibuka ababo.
Rda
Ariko uyumutindi wugome wicyigoryi wiyita Maria nimuzima cg?nawe ukwiye gukuricyiranwa kuko ntabumuntu ufite gusa uwakunyereka,gatsindwe n’imana ntacyo wadutwara uyaturinze iracyaturinze
iganze
Umuntu ngo yari ku rugendo (Hagikorwa ingendo ndende n’amaguru abantu bakarara nzira), arimo yirira impamba umugore yari yaramupfunyikiye. Haza undi mugenzi w’umugabo , ageze hafi ya wa wundi, atangazwa no kubona abana babiri b’ingimbi barwanaga inkundura iruhande rwe, undi abarebera yikomereza kwiriraaaa. Aramubaza ati: Wa mugabo we ko abana barwana ubareba ntubakize? Undi atanamureba yikomereza kuryaaaa, aramusubiza ati :” kandi ari nje urabosha”?
Murumva abarundi bababazwa na jenoside y’abatutsi uyu munsi muri 2018? Impunzi z’abarundi zari mu Rwanda mu nkambi zinyuranye n’izari zituye, zari ku isonga ryo gutsemba abatutsi, muzabaze byumba, mu Buriza n’u Bumbogo, Bugesera na Kibungo, mu majyepfo cyane Gikongoro na Cyangugu n’ahandi.
Hari ico leta yabo yakoze ngo abo bicanyi bakurikiranwe kugeza ubu? Ahubwo barakica abatutsi b’abarundi bafatanyije n’abo bafatanyije na mbere hose ari bo interahamwe cyangwa abahutu b’intagondwa ku batazizi. Ntibahinduka ! Namwe mumbwire gukurikirana urupfu rw’umuntu wabo wahoze ari perezida wabo, bivuga kudaha agaciro abandi bishwe barengana? Ni akumiro igihugu kizima baba imburagihana koko?
Kabwana
Ukwiyorohereza gusa! Muritwaza impfu ko ari natural ariko kubafungiwe akamama mubura icyo mwireguza!!
Umucamanza w’ukuri arabarindiriye.