• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Editorial 08 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma  yaho ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, risohoreye itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018,rivuga ko rishobora kurega u Rwanda kubera urupfu rwa  Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu ndege ya Perezida Habyarimana  kugeza ubu ngo bukaba butarahabwa ubusobanuro bwimbitse bw’urupfu rwe.

Kuri uyu wa Gatandatu  ubwo mu Rwanda  hatangizwaga umuhango wo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24, hacishwa bugufi amabendera mu rwego rwo guha icyubahiro inzira karengane zisaga miliyoni zishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  Ambassade y’Abarundi  mu Rwanda yo ntiyigeze   yururutse ibendera  [drapeau] .

Hagati aho ariko amakuru Rushyashya yabashije kumenya n’uko nyuma baje kubikora kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda.

Ahubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu Rwanda kuri iyi tariki mu 1994, igikorwa gifatwa nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe mu  Rwanda, ikemezwa n’isi yose.

Iki gikorwa cyo gupfobya Jenoside Uburundi bugihuriraho n’intagondwa zahunze u Rwanda nyuma yogukora amahano n’ubu bakibundabunda mu mahanga, kuri iyi nshuro ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikaba byarabereye mu gihugu cy’u Bubiligi.

 

2018-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019
Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Editorial 22 Aug 2018
Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Editorial 24 Jan 2020
“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Editorial 08 Jan 2019

9 Ibitekerezo

  1. Maliya.
    April 8, 201810:25 am -

    Umva Ra….Mbegaaaa.
    None se ko PEREZIDA wabo yapfuye KU Ya 06 Mata 1994 bari ku bigenza gute?
    Namwe muri sha Jenoside mugakabya
    Ubu rero mugiye kwiriza ngo mubabajwe n abatutsi bapfuye? Mur ivuguruza iyo mwica Rwigara mugafunga UMUGORE we n abana. Murivamo iyo mwica Jean de Dieu Mucyo, Muribeshya iyo mwica Makuza Bertin, Murashinyagura iyo mwica Rwabukamba. Muragoma iyo mufunga Kizito Mihigo na BAGENZI be !!

    Subiza
    • Gahungu
      April 8, 20181:02 pm -

      Ariko nkawe uribwira ko uri umunyarwanda kurenza abandi mbega uzapfa wese yishwe nurupfu rusanzwe kuko akomeye muzajya muvuga ngo ni Kagame umwishe ariko nawe yagorwa kagame wacu

      Subiza
    • Rk
      April 8, 20189:29 pm -

      Wowe uvuga ibyo wishakiye ariko nta makuru ufite ndakugaye sinzi niba Mu Rwanda ari mw’ Ijuru ho badapha gusa urababaje apfuye wese aba yishwe??? Shyira hamwe ubwenge bwawe ureke kuvuga ubusa

      Subiza
  2. Higiro
    April 8, 201812:42 pm -

    Mbega Maliya hano uratangaje pe!!!!!!!!! izo mvugo zawe zuzuyemo ingengabitekerezo, ntawazishyigikira rwose uracyari inyuma cyane, iyo wifata ukavuga ngo turisha genocide nta soni uba ufite ? nk’umuntu uvuga ikinyarwanda ubwo uri n’umunyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda mu 1994 yemejwe na UN, iyo twibuka abatutsi bishwe muri mata 1994 tuba tugira ngo tubahe agaciro kandi twimakaze ukuri, ndetse tuniyubaka, abatutsi basaga MILIYONI rero tugomba kubibuka kandi tuniyubaka , naho ibyo uvuga ngo turisha genocide ni imitekerereze mibi ndetse inapfobya jenocide.

    Subiza
  3. Ntareyakanwa
    April 8, 20181:54 pm -

    Abarundi n’u Burundi niba kwibuka bitabareba murumva mwabibateramo ku ngufu kweli?

    Nonese u Rwanda nta updates ruha abarundi ku bijyanye n’amaperereza y’abo bakuru b’ibihugu byombi barasiwe mu ndege ubwo bari bavuye muri tanzaniya?

    Erega abanyarwanda na abarundi turi abavandimwe bagakwiye kwicarana tukaganira tugasasa inzobe nta buryarya kuko kugeza izi saha niba ibyaha byarakorewe mu Rwanda bakaba nta updates u rwanda rubaha nabyo ni ikibazo!?

    Gusa birakwiye ko twicarana n’abarundi hasi ku gasambi tukiyunga kuko umurage w’abakurambere bacu basize bashyizeho igihango ntatatirwa ko nta ntambara izongera gushyamiranya abanyarwanda n’abarundi ukundi!

    ubwo rero haramutse hari ushaka gutatira igihango mwareba uko igihango kiryanna!!

    Gusa govement zombi zihane makuru kdi zikurane mu rujijo kuko zose zicumbikiye abakoze amabi mu bihugu byombi.

    Rwanda ifite bamwe mu bahoze ari aba SANS ECHEQUES(aba bishe abahutu b’i Burundi karahava)
    Burundi ifite bamwe mu bahoze ari interahamwe( aba bishe abatutsi karahava)

    Tujye tuvugisha ukuri kuko niko gukenewe kugirango akarere kagarukemo amahoro!

    Subiza
  4. Umubyeye
    April 9, 20181:31 am -

    Arahagazwe!! Ngo igikorwa gifatwa nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe mu Rwanda. Nonese niba abantu bibuka ababo batakaje ubuzima ku italiki 6 mubafara ko bapfobya genocide? Ntabumwe nu ubwiyunge bushobora kugerwaho mugihe mudaha uburenganzira nabandi bakeneye kwibuka ababo.

    Subiza
  5. Rda
    April 9, 20182:10 am -

    Ariko uyumutindi wugome wicyigoryi wiyita Maria nimuzima cg?nawe ukwiye gukuricyiranwa kuko ntabumuntu ufite gusa uwakunyereka,gatsindwe n’imana ntacyo wadutwara uyaturinze iracyaturinze

    Subiza
  6. iganze
    April 9, 20188:34 am -

    Umuntu ngo yari ku rugendo (Hagikorwa ingendo ndende n’amaguru abantu bakarara nzira), arimo yirira impamba umugore yari yaramupfunyikiye. Haza undi mugenzi w’umugabo , ageze hafi ya wa wundi, atangazwa no kubona abana babiri b’ingimbi barwanaga inkundura iruhande rwe, undi abarebera yikomereza kwiriraaaa. Aramubaza ati: Wa mugabo we ko abana barwana ubareba ntubakize? Undi atanamureba yikomereza kuryaaaa, aramusubiza ati :” kandi ari nje urabosha”?
    Murumva abarundi bababazwa na jenoside y’abatutsi uyu munsi muri 2018? Impunzi z’abarundi zari mu Rwanda mu nkambi zinyuranye n’izari zituye, zari ku isonga ryo gutsemba abatutsi, muzabaze byumba, mu Buriza n’u Bumbogo, Bugesera na Kibungo, mu majyepfo cyane Gikongoro na Cyangugu n’ahandi.
    Hari ico leta yabo yakoze ngo abo bicanyi bakurikiranwe kugeza ubu? Ahubwo barakica abatutsi b’abarundi bafatanyije n’abo bafatanyije na mbere hose ari bo interahamwe cyangwa abahutu b’intagondwa ku batazizi. Ntibahinduka ! Namwe mumbwire gukurikirana urupfu rw’umuntu wabo wahoze ari perezida wabo, bivuga kudaha agaciro abandi bishwe barengana? Ni akumiro igihugu kizima baba imburagihana koko?

    Subiza
  7. Kabwana
    April 9, 201810:12 pm -

    Ukwiyorohereza gusa! Muritwaza impfu ko ari natural ariko kubafungiwe akamama mubura icyo mwireguza!!
    Umucamanza w’ukuri arabarindiriye.

    Subiza

Leave a Reply to Kabwana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?
Amakuru

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Editorial 19 Mar 2022
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika
POLITIKI

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018
Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Editorial 21 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru