• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Padiri Nahimana Thomas wiyita umunyepolitiki kugira ngo abe icyamamare nyamara nta bikorwa bye bya politiki bizwi, ni umwe mu barozi ruharwa bagendereye kurimbuza urubyiruko rw’u Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Na Bibiriya igira iti: ”Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari n’iby’Imana, mubisubize Imana.” Ntibishoka kuvanga ibya Kiliziya n’ibya politiki uretse Nahimana n’abandi nkawe bataye umutwe.Mu gitabo “Imungu mu Buyobozi bwa Kiliziya” cyanditswe na Jean Ndorimana, agaragaza ko Kiliziya Gatolika imeze neza ariko harimo utuntu tw’udukoko tuyimunga tugatuma igira inenge.

Agaragazamo ko hari igihe cyageze Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa Fortunatus wiyita umunyamateka bagashingwa Seminari Nto ya Cyangugu.

Abo bombi bahuriye ku kuba bafite amaraso yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, ndetse bari barashinze icyo bita “komisiyo y’ubutabera n’amahoro” muri Diyoseze ya Cyangugu. Ati “Izo ngirwabarezi nshya zari zarihaye ubutumwa bwo kuroga abaseminari zibacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside zifashishije wa Mucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Burger wari ugenzweho muri za 2006.”

Ndorimana avuga ko ibyo ari ibintu bikomeye kandi ari ngombwa kubivuga kuko baroze abaseminari biramenyekana, abayobozi ba Diyoseze n’aba Perefegitura bajya gukoresha inama mu Iseminari. Abaseminari ubwabo nibo babareze ibyo babakoreraga.

Nahimana na Rudakemwa bazanaga ibinyamakuru birimo Jeune Afrique, aho bashyizemo ifoto ya Perezida Paul Kagame bamusebya, bakandika amakuru yose ya Jean Louis Burger bamushyigikiye, bati nimusome. Ati “Hari n’ubwo bigeze kuvuga ngo Perezida Kagame yavuyeho, bakwirakwiza mu maseminari.”Abo bombi bigeze kandi guteza umwijyane mu baseminari ubwo babahaga umukoro wo gukora inyandiko ivuga ubutegetsi bubi buranga ‘guverinoma y’i Kigali’. Uwo mukoro bawuhaye umuseminari uhungutse avuye muri Congo, arondora uko i Kigali hari ubutegetsi bubi, maze abaseminari barokotse Jenioside basohoka mu ishuri.Nahimana wari watanze uwo mukoro, yabuze uko yongera guhuza abaseminari maze abwira uwawukoze ngo asabe imbabazi.

Nyamara we wateje uwo mwijyane ntiyasabye imbabazi.Mu bihe bitandukanye abo bapadiri bazanaga radiyo bakumvisha abaseminari amakuru ya Jean Louis Burger, bati ni mwumve ibyo twavuze. Rimwe baraza bati: “Noneho ejobundi bamufashe.

Murumva hari igisigaye?” Ni uko bemeje kuva mu iseminari bajya kwangara ishyanga. Rudakemwa yari amaze umwaka umwe avuye mu Butaliyani naho Nahimana bwari ubwa mbere agiye i Burayi. Kuko nta mupadiri ujya mu mahanga ngo akorereyo adafite urwandiko rwa Musenyeri, nabo bahawe inzandiko zibaherekeza, ibyerekana ko hari n’abasenyeri bashyigikiye imitekerereze yabo.

Bageze i Burayi bashinga urubuga bise Le Prophete n’andi maradiyo avugira kuri You Tube, bifashisha mu gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo.Icyo batazi, ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Turabiyamye kandi tuzakomeza kubiyama ubudasiba.

Urubyiruko u Rwanda rukeneye ni urusigasira ibyagezweho, ruharanira kwishyira hamwe rukubaka igihugu kizira amacakubiriu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

2023-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

Editorial 01 Nov 2020
Gen.Kayumba  gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Editorial 08 Sep 2016
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Editorial 19 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahaye imbabazi  Kizito Mihigo na Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Editorial 15 Sep 2018
Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati
ITOHOZA

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Editorial 04 Mar 2017
Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Editorial 26 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru