• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Buri mwaka tariki 01 Gashyantare, Abanyarwanda tuzirikana Intwari zacu zarukuye mu menyo y’ibipfamutima byifuzaga kururoha mu rwobo.

Uyu uba ari umwanya mwiza wo gushima ubwo bwitange, no gushishikariza buri wese gutera ikirenge mu cy’izo mpfura.

Kuvuga ibigwi izi Ntawi ni ukuzirikana agaciro zaduhaye, tukanafata ingamba zo gukomera ku ngandagaciro zadusigiye, zirimo gukunda Igihugu, kugira umutima ukomeye kandi ukeye, kwitanga, kugira ubushishozi n’ ubwamarare mu butwari, kuba intangarugero mu byiza, kurangwa n’ukuri, ubupfura n’ubumuntu.

Nyamara ariko, uyu munsi ukwiye no kuba umwanya wo kugaya abatatiye igihango bagiranye n’Intwari twibuka.

Abo ni abagambanira u Rwanda, ba rusisibiranya utabarizaho ukuri, ibisambo biharanira kuzuza ibifu bititaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, abishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umutekano, n’ubundi bugwari bugenda bugaragara kuri bamwe, barimo n’abiyita injijuke.

Mu Ntwari z’u Rwanda twibuka none, harimo Gen Fred Gisa Rwigyema, wari ku ruhembe rw’ingabo zabohoye Igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bukomeye yadusigiye, Gen Rwigyema yagize ati:” URwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, n’ubwo byazagera ryari, ndetse n’aho bamwe muri twe twaba twarapfuye”.

Iyi ndoto yo kubohora u Rwanda yabaye impamo, Rwavuye mu karengane, kandi abatubereye ibitambo ntibazava mu mitima yacu.

Igitangaje kikanababaza ariko, ni uko mu bo Gen Fred Rwigyema yari ayoboye, basa nk’aho batari bahuje intego nawe.

Hari abagaragara nk’aho bo batari ku rugamba rwo KUBOHORA u Rwanda ngo ruve mu karengane nk’uko Fred Rwigyema yabiharaniye, ahubwo bo bari bagambiriye KURUBOHOZA, ngo bikirire bambukiye ku mirambo y’abarwitangiye.

Abo ni abahise bafata inzira y’ubujura no kutubaha inzego, ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yari irangiye.

Dufate urugero rw’abahoze mu ngabo za RPA, ubu bakaba barahindutse ibigarasha. Ubonye imyitwarire Kayumba Nyamwasa amaranye imyaka, biragoye gusobanura ko azirikana ibyo Fred Rwigyema yasize amubwiye.

Ntiwaba waraganiriye na Fred Rwigyema, ngo usahure ibya rubanda nk’uko Kayumba Nyamwasa yabikoze ubwo yikatiraga ibikingi mu Mutara, abandi basubiza ubutaka banyaze Abaturage we akivumbura, ari nabyo byamujyanye ishyanga.

Ntiwaba wemera ko Fred Rwigyema yaharaniraga u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere, ngo wowe ugambirire kurumenamo amaraso, nk’uko ari yo ntego ya Kayumba Nyamwasa n’abambari be babana mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Mwese muribuka “grenades” uyu mutwe wateye mu mujyi wa Kigali, ugahitana abantu abandi bagakomereka.

Kayumba Nyamwasa yasobanura ate ko yarwanye urugamba aharanira guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yarangiza akaba inkoramutima y’inkoramaraso za FDLR?

Icyakora hari abantu utataho umwanya wibaza ku bugwari bwabo, kuko batigeze batozwa ubutwari. Abo ni nka ba Ingabire Victoire bibwira ko kwicara mu Rugwiro azabihabwa n’ingengabitekerezo ya Hutu-pawa, Paul Rusesabagina wibeshya ko “ubutwari” buva muri filimi mbarankuru, Anastase Gasana n’ubu ukiririmba Parmehutu atitaye ku kaga yaroshyemo Abanyarwanda, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo Asbl, n’ubu bananiwe kwigobotora ipfunwe batewe n’ ubugome ababyeyi babo bakoreye Abanyarwanda, n’abandi babaye imbata y’amacakubiri, bahora bararikiye ubutegetsi bushingiye ku myumvire ya”rubanda nyamwishi” ari yo Hutu-pawa.

Ibigwari birahari, ariko icyiza ni uko Abanyarwanda bafite umutima wa gitwari ari bo benshi cyane. Dore igisobanuro cy’intambwe u Rwanda rudasiba gutera mu nzego zinyuranye, kandi ibyo byiza bakaba biteguye kubyongera no kubirinda.

Rushyashya yifurije Abanyarwanda bose Umunsi twibukaho Intwari zacu, inabashishikariza kwanga ikibi, no kucyamagana bivuye inyuma, kuko ari ko gushima nyabyo Intwari zatugize icyo turi cyo uyu munsi. Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu!

2022-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Editorial 24 Jun 2025
Ruhango: Umukozi w’akarere yatawe muri yombi ashinjwa ruswa mu itangwa ry’akazi

Ruhango: Umukozi w’akarere yatawe muri yombi ashinjwa ruswa mu itangwa ry’akazi

Editorial 14 Apr 2018
Kagame yasobanuye uburyo yagiriwe inama yo kuyobora nka Putin w’u Burusiya

Kagame yasobanuye uburyo yagiriwe inama yo kuyobora nka Putin w’u Burusiya

Editorial 01 Nov 2017
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe  mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida  Kagame
Mu Mahanga

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Kagame

Editorial 12 Sep 2016
IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?
ITOHOZA

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Editorial 16 Apr 2017
Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe
INKURU NYAMUKURU

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Editorial 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru