• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Editorial 09 Apr 2018 HIRYA NO HINO

U Rwanda n’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni abahanga mu bya sinema mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye, bagiye basubira inyuma mu mateka bakora filime zivuga ukuri kw’ibyabaye. 

Ikigo Kwetu Film Institute cyatoranyije zimwe muri filime kizerekana mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu mfashanyanyigisho zisobanura ukuri ku byabaye muri Mata 1994.

Izi filime zishingiye ku byabaye, zimwe zikubiyemo amashusho yafashwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naho izindi ni izakinwe nyuma yayo.

Ubuyobozi bwa Kwetu Film Institute bwatangaje ko ibikorwa byo kwerekana izi filime bigomba gutangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri n’igice[6:30pm].

Ibikorwa byo kwerekana filime zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biratangira kuri uyu wa 9 Mata kugera kuwa 14 Mata 2018; buri filime izerekanwa izajya ikurikirwa n’ibiganiro bigaruka ku bihe igihugu cyaciyemo kugeza kinjiye mu icuraburindi rya jenoside n’uburyo kiyubatse mu myaka 24 ishize.

Nyuma ya buri filime izerekanwa, ibiganiro bizajya bitangwa na Eric Kabera umuhanga mu bya sinema akaba n’Umuyobozi wa Kwetu Film Institute ndetse na Ntarindwa Diogene bakunze kwita Atome.

Muri filime zizerekanwa harimo Intore, Iseta, Through My Eyes, Keepers of Memory ndetse na 100 Days iya mbere yavuze amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe na Eric Kabera.

JPEG - 124 kb
Ntarindwa Diogène na Eric Kabera bazajya batanga ibiganiro mu bikorwa byo kwerekana izi filime

100 Days, bishatse kuvuga iminsi ijana, ni filime yakozwe mu mwaka wa 2001 ikozwe n’abagabo babiri barimo Umunyarwanda Eric Kabera uzwi mu ruhando rwa sinema yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yayikoranye na Nick Hughes, uyu akaba ari na we wayiyoboye.

Iyi filime imara iminota 90, nk’uko yitwa, ivuga ku byabaye muri Jenoside mu gihe cy’iminsi ijana guhera kuwa 6 Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Eric Kabera wateguye iyi filime ari kumwe na Nick Hughes asanzwe akora filime ndetse anafite ishuri ryigisha sinema rizwi nka Kwetu Film Institute riherereye i Kigali hamwe n’ikigo cya sinema kizwi nka Rwanda Cinema Center.

2018-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Editorial 02 May 2018
Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Editorial 21 Nov 2019
Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga

Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 14 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO
Amakuru

IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO

Editorial 05 May 2016
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024
Amakuru

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Editorial 18 Feb 2024
Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame
Mu Mahanga

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Editorial 05 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru