• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Editorial 01 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, abinyujije k’urukuta rwe rwa twitter yatangaje ko Leta y’u Rwanda iburira abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Nkuko yabisobanuriye itangazamakuru, imipaka y’u Rwanda irafunguye yose! Ibikamyo binini nibyo byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa by’ubwubatsi i Gatuna.

Inkuru bifitanye isano:

Kubera Ibikorwa By’ubwubatsi K’umupaka Wa Gatuna Amakamyo Manini Agiye Kujya Aca Kagitumba

Abanyarwanda baragirwa inama yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera ibikorwa by’iterabwoba, ifatwa rya hato na hato n’iyicarubozo bibakorerwa iyo bageze Uganda.

Nkuko twari twabibatangarije mu nkuru yacu hano, ubuyobozi bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.

Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.

Abo banyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo nyuma y’iminsi muri gereza ni Kubwimana Theogene w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, Ntakiyimana Peter w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Gisagara; Hakizimana Sylvain w’imyaka 30 wo mu Karere ka Gakenke na Nzayisenga Jean de la Croix w’imyaka 35 wo mu Karere ka Musanze.

Uyu munsi taliki ya 1 Werurwe 2019, leta ya Uganda yarekuye umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda wari ufungiye ahantu hatazwi. Kayibanda yashimutiwe muri Uganda tariki 10 Mutarama 2019,  ahitwa Ntinda, muri Kampala n’ abantu bikekwa ko ari abatasi b’ igisirikare cya Uganda.

Kayibanda yavuze uko yashimutiwe muri Uganda yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi yanagarutse ku banyarwanda bafungirwa ahatazwi bakanimwa uburenganzira bwo gusurwa mu gihe bafunzwe. agaragaza ko nubwo ibyo biba ku banyarwanda gusa kuko abagande baza mu Rwanda bafite umutekano usesuye.

Taliki 28 Gashyantare 2019, Umvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo abinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Uganda Media Centre, yagize ati “ Nta guhiga bukware kw’Abanyarwanda kuri muri Uganda. Ikindi ni uko nta Munyarwanda ufunzwe n’ubuyobozi bwa Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turifuza gutanga ubutumwa butomoye ku Rwanda ko  nta Munyarwanda utotezwa cyangwa uri muri gereza yo muri Uganda.”

Amb. Olivier Nduhungirehe na Ofwono Opondo

Ibi byaje kunyomozwa na Amb. Olivier Nduhungirente, Umunyamabanga muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, aho yavuze ko ibyavuzwe na Uganda ko nta Munyarwanda ufungiwe mu magereza yo muri muri iki gihugu ari ibinyoma. Bamwe mu Banyarwanda bagenda cyangwa baba muri Uganda bagiye batabwa muri yombi kuva mu minsi ishize. Abagarurwaga mu Rwanda baje bavuga ko hari bagenzi babo basize mu magereza atandukanye kandi ko bakubitwa bakanakoreshwa imirimo y’agahato nko guhinga.

Nawe abinyujije kuri Twitter, Nduhungirehe yagize Ati “ Aya magambo mu buryo bw’ibimenyetso n’inyurabwenge ni ibinyoma. Hari Abanyarwanda basaga 40  bari muri gereza zo muri Uganda muri kasho z’Urwego rw’iperereza rya Gisirkare (CMI). Abandi basaga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda kuva mu 2018.”

Ibi Ministiri Nduhungirehe yavuze bihura n’ibyo tumaze igihe dutangaza ko inzego z’iperereza zaba iza gisivile cyangwa inza gisirikare muri Uganda zifata abanyarwanda ku moamvu zidasobanutse zikabafungira ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo babona ntacyo bakuyemo bakabajugunya ku mipaka ngo basubire iwabo nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya.

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko basize nibura abanyarwanda 80 muri kasho za Kisoro, ahanini bagizwe n’ababuze ruswa yo guha inzego z’umutekano ngo babone kurekurwa batahe mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda ugeze ahabi; U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC yamaze gufatanya na FDLR ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba iterwa inkunga na leta ya Uganda ndetse n’u Burundi.

2019-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Editorial 13 Sep 2021
Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Editorial 27 Feb 2023

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    March 1, 20195:46 pm -

    Ahaaaa Ko mbona bitoroshye?None Africa twifuza murabona tuzayigeraho koko?Easter African community se yo ubu ihagaze ite kweli!!!! Imyumvire iracyari ikibazo ariko mureke abanyarwanda dukomere ku bumwe bwacu dukomeze imihigo kandi tuzagera kubyo twifuza nta kabuza IMANA iri mu ruhande rwacu.

    Subiza
  2. hesron
    March 4, 20199:15 am -

    harya Ofwono Opondo siwawundi bigeze kwandika ngo yibye muli Mall? cyangwa nukwitiranwa?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu
Mu Mahanga

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Editorial 21 Nov 2016
Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle
IMIKINO

Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Editorial 13 Mar 2018
U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Editorial 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru