Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, abinyujije k’urukuta rwe rwa twitter yatangaje ko Leta y’u Rwanda iburira abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.
Nkuko yabisobanuriye itangazamakuru, imipaka y’u Rwanda irafunguye yose! Ibikamyo binini nibyo byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa by’ubwubatsi i Gatuna.
Inkuru bifitanye isano:
Kubera Ibikorwa By’ubwubatsi K’umupaka Wa Gatuna Amakamyo Manini Agiye Kujya Aca Kagitumba
Abanyarwanda baragirwa inama yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera ibikorwa by’iterabwoba, ifatwa rya hato na hato n’iyicarubozo bibakorerwa iyo bageze Uganda.
Nkuko twari twabibatangarije mu nkuru yacu hano, ubuyobozi bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.
Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.
Abo banyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo nyuma y’iminsi muri gereza ni Kubwimana Theogene w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, Ntakiyimana Peter w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Gisagara; Hakizimana Sylvain w’imyaka 30 wo mu Karere ka Gakenke na Nzayisenga Jean de la Croix w’imyaka 35 wo mu Karere ka Musanze.
Uyu munsi taliki ya 1 Werurwe 2019, leta ya Uganda yarekuye umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda wari ufungiye ahantu hatazwi. Kayibanda yashimutiwe muri Uganda tariki 10 Mutarama 2019, ahitwa Ntinda, muri Kampala n’ abantu bikekwa ko ari abatasi b’ igisirikare cya Uganda.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi yanagarutse ku banyarwanda bafungirwa ahatazwi bakanimwa uburenganzira bwo gusurwa mu gihe bafunzwe. agaragaza ko nubwo ibyo biba ku banyarwanda gusa kuko abagande baza mu Rwanda bafite umutekano usesuye.
Taliki 28 Gashyantare 2019, Umvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo abinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Uganda Media Centre, yagize ati “ Nta guhiga bukware kw’Abanyarwanda kuri muri Uganda. Ikindi ni uko nta Munyarwanda ufunzwe n’ubuyobozi bwa Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turifuza gutanga ubutumwa butomoye ku Rwanda ko nta Munyarwanda utotezwa cyangwa uri muri gereza yo muri Uganda.”
Ibi byaje kunyomozwa na Amb. Olivier Nduhungirente, Umunyamabanga muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, aho yavuze ko ibyavuzwe na Uganda ko nta Munyarwanda ufungiwe mu magereza yo muri muri iki gihugu ari ibinyoma. Bamwe mu Banyarwanda bagenda cyangwa baba muri Uganda bagiye batabwa muri yombi kuva mu minsi ishize. Abagarurwaga mu Rwanda baje bavuga ko hari bagenzi babo basize mu magereza atandukanye kandi ko bakubitwa bakanakoreshwa imirimo y’agahato nko guhinga.
Nawe abinyujije kuri Twitter, Nduhungirehe yagize Ati “ Aya magambo mu buryo bw’ibimenyetso n’inyurabwenge ni ibinyoma. Hari Abanyarwanda basaga 40 bari muri gereza zo muri Uganda muri kasho z’Urwego rw’iperereza rya Gisirkare (CMI). Abandi basaga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda kuva mu 2018.”
Ibi Ministiri Nduhungirehe yavuze bihura n’ibyo tumaze igihe dutangaza ko inzego z’iperereza zaba iza gisivile cyangwa inza gisirikare muri Uganda zifata abanyarwanda ku moamvu zidasobanutse zikabafungira ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo babona ntacyo bakuyemo bakabajugunya ku mipaka ngo basubire iwabo nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya.
Bamwe mu banyarwanda bavuga ko basize nibura abanyarwanda 80 muri kasho za Kisoro, ahanini bagizwe n’ababuze ruswa yo guha inzego z’umutekano ngo babone kurekurwa batahe mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Uganda ugeze ahabi; U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC yamaze gufatanya na FDLR ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba iterwa inkunga na leta ya Uganda ndetse n’u Burundi.
Emmy
Ahaaaa Ko mbona bitoroshye?None Africa twifuza murabona tuzayigeraho koko?Easter African community se yo ubu ihagaze ite kweli!!!! Imyumvire iracyari ikibazo ariko mureke abanyarwanda dukomere ku bumwe bwacu dukomeze imihigo kandi tuzagera kubyo twifuza nta kabuza IMANA iri mu ruhande rwacu.
hesron
harya Ofwono Opondo siwawundi bigeze kwandika ngo yibye muli Mall? cyangwa nukwitiranwa?