Tariki 17 Ugushyingo 2015, Leta ya Uganda yafashe muri Banki yo mu Bushinwa, EXIM Bank, inguzanyo ya miliyoni 207 z’ amadolari y’Amerika, yari igenewe kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.
Iyo nguzanyo yagombaga kuzatangira kwishyurwa kuva muw’ 2022 kugeza muw’2042.
Aho imirimo yo kubaka itangiriye,nibwo abasesenguzi batahuriye ko amasezerano y’inguzanyo arimo ingingo zigusha mu mutego Leta ya Uganda, ku buryo ndetse inguzanyo itashoboraga kuzigera yishyurwa. Igiteye ubwoba kurushaho, ni uko mu by’ukuri ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono, yihereye Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, ku buryo kucyita icya Guverinoma ya Uganda ari ugusetsa imikara.
Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwabonye bikomeye, busaba EXIM Bank gusubira mu masezerano, ariko kwari ukwisama wasandaye, kuko intumwa za Uganda zagiye gutakamba i Beijing muri Werurwe uyu mwaka zagarutse amara masa. Abashinwa banze kugira ingingo n’imwe mu masezerano bahindura.
Nta bundi bwinyagamburiro Uganda isigaranye rero, uretse kwegurira Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, bakazakibyaza umusaruro kugeza ayabo ashizemo. Magingo aya imirimo yo kucyagura igeze kuri 75%, ku buryo isatira umusozo.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija,yasabye imbabazi Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, kubera amakosa akomeye yakozwe mu gusinya amasezerano, aha EXIM Bank uburenganzira busesuye ku kibuga cy’ingege cya Entebbe.
Ikibuga cy’indege cya Entebbe cyubatswe muw’1972, kikaba aricyo cyonyine cyo ku rwego mpuzamahanga Leta ya Uganda yari ifite. Kwegukanwa n’Abashinwa rero, bizafatwa nko kwegurira abanyamahanga ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Museveni bukazajya mu kaga ko kuregwa ubugambanyi ndengakamere.
Ejo wajya kumva ukumva Kampala itangaje ko nabyo ari u Rwanda rubiri inyuma.