Mu gihe Leta y’u Burundi yari imaze iminsi itangariza abaturage bayo ko umutekano mu gihugu imbere umeze neza ku kigero cya 100%, ikigaragarira buri wese waba uzi gusesengura, ni uko iyi Leta ifite ubwoba bw’ibitero bishobora kuyigabwaho hagendewe ku mbwirwaruhame z’abayobozi barimo na Perezida.
Hashize iminsi 13 Perezida Nkurunziza atangarije mu Ntara ya Cibitoke ko hari abanzi b’u Burundi batifuza ko butera imbere, asaba inzego zose z’umutekano gukaza umutekano cyane cyane ku mipaka.
Perezida Nkurunziza yazisabaga kwibanda ku mbibi zigabanya u Rwanda n’u Burundi, ndetse na Congo, ibyo byarakozwe, kuko muri iki cyumweru byatangaje ko ku mugezi wa Ruhwa, ku musozi wa Ruhwa muri Komini Rugombo, ndetse no mu tundi duce twa Ruce na Camakombe muri Komini Mugina, harunze abasirikare, polisi n’Imbonerakure.
Aha kandi Perezida Nkurunziza yagarukaga ku bitero bimaze iminsi bigabwa mu gihugu, akanavuga ko n’ubutunzi bw’igihugu burimo ikawa n’amabuye y’agaciro bisahurwa bikajyanwa muri ibi bihugu by’ibituranyi (Congo & Rwanda).
Gusa ibi byose umukuru w’igihugu atangaza, bigaragaza ko umutekano w’igihugu utifashe neza, ariko na none izindi mbwirwaruhame z’abandi bayobozi zikaba zakanguriraga impunzi z’Abarundi zikiri mu mahanga gutaha, ko umutekano ari wose, ku kigero cya 100%.
Umudepite aracura umugambi wo kwica Nkurunziza
Mu nkuru yanyuze kuri televiziyo y’igihugu, ivuga ko inzego z’umutekano zirashinja umwe mu bagize inteko ishinga amategeko gutegura umugambi wo kwivugana perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi bakuru.
Abayobozi bakaba batangaje ko hatawe muri yombi agatsiko k’abakomando bakekwaho gushaka kwica perezida, abamwungirije babiri n’umukuru w’inteko ishinga amategeko nk’uko itangazo ryanyuze kuri televiziyo kuwa kane ushize rivuga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano, Pierre Nkurikiye, ashinja Depite Pierre Celestin Ndikumana wo mu ihuriro Amizero y’Abarundi kuba inyuma y’uyu mugambi.
Ukirikije aya makuru avugwa mu gihugu, ndetse ukagaruka inyuma ukareba ku mvururu zimaze iminsi mu gihugu kuva mu 2015, ni kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko umutekano bamwe mu bayobozi bavuga wa 100% udahari ahubwo ko hari ikintu cy’urwicyekwe rwa hato na hato.
Mu myaka itatu, Perezida asohotse igihugu rimwe
Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare n’abandi basirikare n’abapolisi bari bamushyigikiye bagerageje guhirika ubutegetsi bw’i Burundi, ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’i Bururasirazuba, yaberage muri Tanzania
Iyi kudeta yarapfubye, Perezida Nkurunziza agaruka mu gihugu, hategurwa amatora anongera kuyatsinda kuri manda ya gatatu, ari nayo yari yakuruye imvururu zatumye bamwe bicwa, ababarirwa mu bihumbi amajana barahunga, abatagira ingano barafungwa,…
Kuva kuri iyo tariki ya 13 Gicurasi, hashize imyaka itatu n’amezi atanu n’icyumweri kimwe, Perezida Nkurunziza asohotse igihugu inshuro imwe gusa mu gihe abandi bakuru b’ibihugu badasiba mu nama zifitiye abaturage n’igihugu muri rusange akamaro.
Uko imyaka yagiye ishira kuva u Burundi bwabona ubwigenge, ubuyobozi bw’iki gihugu bwagiye burangwa na za Kudeta (Coup d’Etat) z’urudaca, kuva Nkurunziza yaterwa ubwoba na Niyombare bigaragaza ko n’iyi saha atari yizera umutekano cyangwa ngo yizere inzego ayoboye, ari nacyo benshi bakeka ko kimutera kutarenga imbibi z’igihugu ngo atazagaruka agasanga intebe ye yicayeho undi.
Gen.Niyombare aho ari ntarera amaboko
Kuva umugambi wa Gen Niyombare Godefroid wapfuba, uyu mujenerali yahise ahunga, hashira igihe kirekire ataragira icyo atangaza, cyangwa ngo aho aherereye hamenyekane.
Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeuneafrique, nibwo yatangaje ko akiriho kandi ko atigeze ahagarika umugambi wo kuvanaho Leta ya Nkurunziza, bashinja kwica nkana ibikubiye mu Itegeko Nshinga.
Uretse ibyatangajwe na Gen Niyombare, n’abandi banyapolitiki bakomeje guteguza intambara kuri Leta ya Nkurunziza, aho bamutangarije ko aho bari ‘Batarimo kurera amaboko’ ibi rero bikaba byatera Leta y’u Burundi guhora yikanga igikomye cyose, aka ya mvuga ya Kinyarwanda igira iti ‘Bafite ubwoba bwo Kwikanga igiti n’isazi’.
Mu guhunga kwa Niyombare wayoboye ubutasi bw’u Burundi, yajyanye n’abasirikare benshi banafite intwaro, ikindi kandi ari kumwe n’abandi basirikare bakomeye ndetse n’abanyapolitiki b’inzobere muri politiki bazi ubuzima bw’igihugu, banahoze ari abatoni muri CNDD FDD no kuri Perezida Nkurunziza.
Ibitero bya hato na hato
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, abasirikare bane b’u Burundi barishwe abandi batandatu barakomereka nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke.
Amakuru ahari akaba avuga ko igitero cyagabwe ahagana saa saba z’ijoro n’abagabo bitwaje ibirwanisho ku birindiro by’ingabo z’u Burundi hafi y’ivuriro riri muri ako gace.
Nubwo abagabye iki gitero batari bamenyekana, haracyekwa ko cyagabwe n’abantu baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu ruzi rwa Rusizi.
Mu kwezi kwa Gatanu hari igitero cyabaye ku mutumba wa Ruhagarika wo muri ino komine ya Buganda, abantu bagera kuri 26 bahasiga ubuzima. Inzego z’umutekano zikaba zarerekanye mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uwiyemerera ko yari ayoboye abakoze ubwo bwicanyi.
Uretse ibi kandi hari ubundi bwicanyi bukorwa mu gihugu, rimwe na rimwe bugahitana abayobozi b’Imbonerakure, abayoboke ba CNDD FDD,…. Bikaza bisanga ibindi bitero bya gerenade bigabwa hirya no hino mu gihugu, ibi bikaba byatera ubwoba Leta y’u Burundi, ko isaha ku isaha hari igishobora gukorwa cya simusiga.
Kuba na Perezida ubwe atinyuka akabwira abaturage kuba maso, nk’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo akaba azisaba kurushaho gukaza umutekano ku kigero yise ‘Bwikube inshuro indwi’ kurusha uko byari bisanzwe, bigaragaza ko hari icyo bikanga, ndetse kinabateye impungenge cyane.