• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Editorial 28 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda n’UBurundi bavuga ko UBurundi bufite gereza zibanga hafi yabwo, izo gereza ngo zikaba zifungiyemo abatavuga rumwe na Leta ndetse n’Abanyarwanda.

Aho izo gereza ziri ngo ni muri Komini Bugabira na Ntega mu Ntara ya Kirundo iri mu majyaruguru y’UBurundi, ikaba ikora k’umupaka w’URwanda.

Amakuru avuga ko abafungiye muri izo gereza basabwa kugira amafaranga batanga ari hagati y’ibihumbi ijana na Magana abiri by’amarundi nka Ruswa kugirango uyifungiwemo arekurwe.

Izi gereza zitazwi ngo ni icumi, Carubambo, Kinyovu,Rutagara Mugendo, Kigari,Nyemera,Kigaga na Mugina ziri muri Ntega [Komini Ntega] naho muri Komini Bugabira, hari gereza ya Rugasa, Kiri na Kiyonza.

Izi gereza zose zicungwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure za CNDD-FDD.

Abatangabuhamya babonye aya makuru bavuga ko izi Mbonerakure zinjiza muri  izo kasho  abarimo impirimbanyi z’amashyaka nka CNL y’Agathon Rwasa,FRODEBU ndetse na UPRONA, igice kitemewe na Leta hamwe ngo  n’abanyarwanda bakorerwa iyica rubozo bagakubitwa ndetse bakanicishwa inzara, iyo babuze amafaranga yo kwishyura ngo barekurwe. Umutangabuhamya ahamya ko yabonye umunyarwanda ajugunywa mu ruzi rw’akanyaru aboshye, kubera ko umuryango we utari wabonye amafaranga 150.000 yo kwishyura ngo arokoke.

Ibikorwa nk’ibi byo gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo bimage igihe bivugwa muri Uganda aho imbaga y’abanyarwanda bamaze gushimutwa n’inzego z’iperereza CMI kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa bagafungirwa ahantu hatazwi ari nako bakorerwa iyica rubozo ndetse n’imirimo y’agahato. Bamwe muribo bagiye bakwa amafaranga ngo barekurwe, abandi bakamburwa ibyo bari bafite birimo n’amafaranga n’amaterefone bakajugunywa kumupaka ari intere.

Src : sosmedia

2019-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira  mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Editorial 14 Sep 2016
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Editorial 28 Sep 2017
Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye  Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Editorial 20 Jun 2018
Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Editorial 19 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline  bahakanye ibyaha baregwa
Mu Rwanda

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Editorial 11 Oct 2017
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016
Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi
Mu Rwanda

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi

Editorial 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru