Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yanenze Umuyobozi wa Siporo w’iyi kipe, Eric Abidal, wavuze ko abakinnyi b’iyi kipe batakoraga cyane ubwo batozwaga na Ernesto Valverde.
Eric Abidal wakinannye na Lionel Messi, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Espagne, Diario Sport, nibwo yatangaje aya magambo atarishimiwe na Messi.
Kuri uyu wa Kabiri, Messi w’imyaka, yamusubije avuga ko “Iyo uvuze ku bakinnyi, uba ugomba kuvuga n’amazina kuko iyo bitabaye ibyo, bitangira gukwirakwiza amagambo ku bintu bitari byo.”
Ubwo uwari umutoza, Ernesto Valverde yirukanwaga, FC Barcelone yari ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Espagne, La Liga, inganya amanota na Real Madrid.
Mu kiganiro yagiranye na Diario Sport, Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone, Eric Abidal, yavuze ko “Abakinnyi benshi batari bishimye, batakoraga cyane ndetse hari ubwumvikane bucye mu ikipe.”
Yakomeje agira ati “Umubano hagati y’umutoza n’abakinnyi wari mwiza ariko hari ibintu nk’uwahoze ari umukinnyi nshobora kwisobanurira. Nabwiye ikipe icyo natekerezaga kandi twafashe icyemezo [kuri Valverde].”
Yifashishije urubuga nkoranya mbaga rwa Instagram, Lionel Messi umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro esheshatu, yagize ati “Mu by’ukuri, ntabwo nkunda gukora ibi bintu ariko ntekereza ko abantu bagomba kumenya inshingano zabo mu kazi kabo kandi bakagira ibyemezo byabo.”
“Abakinnyi ibyabo bibera mu kibuga kandi nitwe ba mbere twemeza ko tutari tumeze neza. Abashinzwe siporo bagakwiye gukora inshingano zabo nabo ndetse bakamenya ibyemezo bafata.”
Muri iki kiganiro na Diario Sport, Abidal yavuze ko yatekerezaga ko Messi yari yishimye ndetse amasezerano mashya y’uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ari kuganirwaho, ni nyuma y’uko ayo yasinye mu 2017 azarangira mu 2021.
Lionel Messi na Eric Abidal bakinannye muri FC Barcelone hagati ya 2007 na 2013 mbere y’uko uyu Mufaransa asezera gukina mu gihe yagarutse muri iyi kipe muri Kamena 2018 nk’Umuyobozi wa Siporo.