• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Ubwanditsi 16 Mar 2018 IMIKINO

Tombora y’uburyo amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions League yaberaga i Nyon mu Busuwisi, isize amakipe yombi ahagarariye u Bwongereza azahura mu gihe Real Madrid izahura na Juventus bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize.

Imikino ibanza izaba hagati tariki ya 3 n’iya 4 Mata mu gihe imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 11 Mata 2018.

Uko batomboranye muri ¼ cya UEFA Champions League

  • Barcelona vs AS Roma
  • Sevilla vs Bayern Munich
  • Juventus vs Real Madrid
  • Liverpool vs Manchester City

Liverpool na Manchester City ni undi mukino uzaba ukomeye muri 1/4Liverpool na Manchester City ni undi mukino uzaba ukomeye muri 1/4

1. Barcelone vs AS Roma

Gutombora kwiza ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Espagne ugereranyije n’andi makipe asigaye. Barcelone yakomeje isezereye Chelsea yari yabaye iya kabiri mu itsinda ryayobowe na AS Roma. Iyi kipe yo mu Butaliyani yo yasezereye Shakhtar Donetsk iyitsinze 1-0 mu mukino wo kwishura, mu mukino ubanza yari yatsinzwe 2-1.

2. Sevilla vs Bayern Munich

Seville ni ikipe yatunguranye ikuramo Manchester United, ariko na none twibukiranye ko ari ikipe ifite igikombe cya Europa League inshuro eshanu, n’ubwo mu mwaka ushize nabwo itageze kure muri UEFA Champions League, ariko byibuze hamwe n’umutoza Vincenzo Montella bakoze amateka yo kugera kure.

Bayern Munich ni imwe mu makipe ari guhabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka. Iyi yasezereye Besiktas ku bitego 8-1 mu cyiciro giheruka, mu mwaka ushize w’imikino yakuwemo na Real Madrid muri 1/2.

3. Juventus vs Real Madrid

Umukino wa nyuma wa 2017! Juventus yatsinzwe na Real Madrid ibitego byinshi ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize, gusa na yo yari yarayisezereye mu 2015 ubwo yageraga ku mukino wa nyuma ariko igatakaza imbere ya FC Barcelone.

Ni umwe mu mikino ntashidikanyaho kuvuga ko uzaba ukomeye muri 1/4 dore ko Real Madrid yifuza kuba yakwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, igakomeza gukora amateka.

Real yatsinze Juventus 4-1 ubwo yegukanaga igikombe umwaka ushizeReal yatsinze Juventus 4-1 ubwo yegukanaga igikombe umwaka ushize

Ni byo Real Madrid ihagaze nabi muri Espagne, Juventus ihagaze neza mu Butaliyani, ariko gusezerera Paris Saint-Germain byerekanye ko iyi kipe ifite ubunararibonye muri aya marushanwa y’i Burayi.

4. Liverpool vs Manchester City

Abongereza bagomba kubanza kwishimira ko ikipe imwe yabo igeze muri 1/2, ubundi bagategereza kuryoherwa n’amakipe navuga ko ari yo ahagaze neza kurusha ayandi muri kiriya gihugu.

Mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi muri shampiyona, Manchester City yatsinze Liverpool 5-0 mbere y’uko iyi iyihimuraho mu mukino wo kwishyura ikabatsinda 4-3.

Manchester City iracyishakisha ku rwego rw’amarushanwa nk’aya i Burayi mu gihe Liverpool na yo iri kurwana no kureba uko yagarukana ibigwi yahoranye muri iri rushanwa.

2018-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose  bagatsinda umukino wa mbere

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose bagatsinda umukino wa mbere

Ubwanditsi 14 Jan 2016
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Ubwanditsi 09 Dec 2023
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside
Mu Mahanga

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe
Mu Mahanga

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!
Amakuru

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru