• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Loni yari ihafite abasirikari benshi ngo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyamara aho gutabara abicwaga, babarekeye mu mikaka y’interahamwe, bafumyamo baritahira. Amateka azakomeza kuryoza izo ngabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR, ubugwari n’ubugome bwo gutererana abari mu kaga.

Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zimaze gukubita iz’akabwana Leta y’abicanyi, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy’izo nkoramaraso cyahungiye muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’iki gihe), ndetse umuryango mpuzamahanga, n’iyo Loni irimo, barekera abo bajenosideri intwaro zabo, yewe banabatuza iruhande neza rw’umupaka w’u Rwanda, birengagije amategeko mpuzamahanga, uwo muryango wishyiriyeho ubwawo, arebana n’imyitwarire y’impunzi.

Uko gusigasira abajenosideri byari ukubaha ubutumwa bwumvikana, bugira buti:” Nimwongere mwisuganye, muhumure tuzabafasha gusoza umugambi mucikirije”.

Ibyo kugaruka mu Rwanda guhirika ubutegetsi no gusoza umugambi wa Jenoside babigerageje kenshi, babifashijwemo n’ubutegetsi uko bwagiye busimburana muri Kongo, ariko Ingabo z’u Rwanda zikomeza kubereka ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.

Ibitero ALIR/PALIR/ FDLR/ RUD-Urunana, n’abandi bicanyi bagabye mu Rwanda byavaga muri Kongo, kandi Loni ihafite ingabo zabanje kwitwa MONUC, mbere y’uko witwa MONUSCO mu mwaka wa 2010, ariko ubugambanyi no kwitwara nk’abacanshuro byo bikomeza kuba bya bindi.

Twibutse ko MONUSCO ariwo mutwe ugizwe n’ingabo n’abakozi benshi( hafi 20.000), kurusha ahandi hose ku isi Loni ifite ibirindiro. Birumvikana ko ari nawo utwara imari itabarika, kuko imibare yerekana ko MONUSCO ikoresha hejuru ya miliyari y’amadolari y’Amerika buri mwaka, arasaga kure tiriyari ugerageje kuvunja mu manyarwanda!

Ikibazo nyamukuru ariko si ubwinshi bw’umutungo ugenda kuri MONUSCO, ahubwo igiteye impungenge ni umusaruro w’ubutumwa yoherejwemo.

Uretse kurebera ibikorwa by’abajenosideri bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nta n’icyo MONUSCO yakoze ngo itabare Abakongomani, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, babuzwa amahwemo n’abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR. Nguko uko ababarirwa mu bihumbi ijana(100.000) bamaze imyaka isaga 25 mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, abandi benshi kurushaho bakaba banyanyagiye hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere.

Aho guhashya imitwe yitwaje intwaro nk’uko byari mu nshingano za MONUSCO kandi, ahubwo yarushijeho kuvuka, ubu isaga 250 ikaba yica igakiza mu burasirazuba bwa Kongo. Imyinshi muri iyo yashinzwe inashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Loni imaze kubona ko imikorere ya MONUSCO ikabije gutera ikimwaro, yatoye umwanzuro ko ubutumwa bwayo bushyirwaho akadomo.
Nyamara gutahura abasirikari bayo birakorwa biguruntege, bigaragara ko bananiwe kuvirira akaryoshye bakomora muri Kongo.

Mu mayeri rero yo kuguma muri Kongo ariko bitwikiriye undi mutaka, ubu Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi(UNSC)kamaze gutora umwanzuro wemeza ko ibyagenerwaga MONUSCO birazwe abasirikari ba SADC bari muri Kongo. Mu by’ukuri ni uguhindura icupa, ariko uburozi burimo bukiri bwa bundi.

Kuva SADC yagera muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize, yashinjwe gukorana n’abajenosideri ba FDLR kimwe n’indi mitwe y’iterabwoba ikorana n’igisirikari cya Kongo, FARDC. Nubwo bitabujije FARDC, SADC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’Abarundi, abacanshuro ba Wagner, n’indi mitwe itabarika irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, kwamburwa ibirindiro, bikigarurirwa na M23, Abatutsi bo mu duce tukigenzurwa n’urwo ruhande rushyigikiye Leta bakomeje kwicwa no gusahurwa, abagore bakomeza gusambanywa ku ngufu.

Ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru n’ ubuhamya bw’abaturage bo muri utwo duce, bigaragaza ko FDLR iri ku isonga mu guhohotera abo Banyekongo, bafatwa nk’Abanyarwanda n’ibyitso bya M23.

Icyegeranyo cy’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Madamu Alice Wairimu Nderitu ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Jenoside, nawe yatangaje kenshi ko ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b’Abakongomani rishobora kuvamo Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse anatunga agatoki FARDC na FDLR, bafatanya mu kwibasira izo nzirakarengane.

Niba se FARDC iregwa gukorana n’abajenosideri ba FDLR, ubwo SADC ishyigikiye FARDC yo nta bufatanyacyaha ikwiye kuryozwa ? Loni se yo yegurira SADC ibikoresho n’abakozi byari ibya MONUSCO, ubwo yo amategeko ntazayigaragaza nk’ umufatanyabikorwa mu mahano SADC n’abandi bari ku ruhande rwa Leta ya Kongo bakorera abaturage?

Mu nama yatoye umwanzuro wa Loni wo gushyigikira SADC muri Kongo, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje impungenge ko gukomeza gushyira imbere ibikorwa bya gisirikari bishobora gutuma ibintu birushaho kudogera mu burasirazuba bwa Kongo. Byaba ari ukwiyerurutsa cyangwa kuvuga ikimuri ku mutima, abari mu nama ntibabihaye agaciro. Ntibazanatinda kubona ko bibeshye.

Wasobanura ute ko ushyigikiye inzira y’ibiganiro, nk’uko bikubiye mu myanzuro za Luanda na Nairobi igamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo, kandi ukomeza kurunda ibitwaro kuri rumwe mu mpande zishyamiranye?

Loni izabeshye abandi, ntishyigikiye ko amahoro agaruka muri Kongo, ahubwo irifuza ko ibintu birushaho kudogera ngo ikomeze isarurire mu nduru.

Ngo Loni ishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda ye! Gute se itarigeze yamagana Tshisekedi wirukanye ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zari zagiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ahubwo iyo Loni igashyigikira SADC yo ishyize imbere intambara?

Loni iragayirwa imyitwarire mibi haba mu Rwanda, haba no muri Kongo, aho gukosora amakosa, ikamera nka Bihehe bavugiriza induru, ikitakuma iti:” Ngizi impundu mporana”!

2024-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Editorial 14 Jul 2024
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Editorial 30 Jun 2016
Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Editorial 05 Jan 2017
Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Editorial 19 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC
ITOHOZA

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Editorial 28 Jan 2018
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Editorial 25 Jun 2018
Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana
Mu Rwanda

Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru