Umuryango w’Abibumbye (Loni) warakajwe n’imvururu zabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo kwamagana Perezida Joseph Kabila, bigatuma uburenganzira bw’abaturage n’abihayimana buhutazwa.
Mu mijyi itandukanye muri Congo Kinshasa habaye imyigaragambyo yahamagajwe na Kiliziya Gatolika mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basaba ko Kabila warangije manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu 2016 yarekura ubutegetsi.
Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya nyayo mu gutatanya abigaragambyaga mu mvururu zaguyemo abantu batandatu, abasaga 63 bagakomereka mu gihe abandi benshi barimo abihayimana 10 batawe muri yombi mu Murwa Mukuru Kinshasa no mu tundi duce tw’igihugu.
Radio Okapi yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye ibyo bikorwa asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.
Guterres yibukije inzego z’umutekano za Congo ko zigomba kwigengesera, zikubahiriza uburenganzira bw’abaturage by’umwihariko zikubaha uduce tw’insengero.
Si ibyo gusa kuko Antonio yanibukije abanyapolitiki gukora ibishoboka byose bakubahiriza amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza 2016, ateganya uburyo buhamye bwo gukora amatora no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu rwego rwo gusigasira umutekano w’igihugu.
U Bubiligi ntibwariye iminwa kuri iyi ngingo ndetse Umuyobozi wungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders, yatangaje ko ibyabaye muri Congo bibabaje.
Yagize ati “Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ugomba kuba maso kuri iki kibazo, ugasaba ko ubugizi bwa nabi buhagarikwa. Turizera ko tutananirwa kuzuza ibyo dusabwa nkuko twabibonye mu minsi ishize.”
Reynders yakomeje atangaza ko ibindi bihugu bigize EU bimenyeshwa umwanzuro wafashwe n’u Bubiligi wo kongera gusesengura amasezerano akubiye mu mibanire yabwo na Congo.