Inkuru yo kwiyamamaza kwa Minisitiri Louise Mushikiwabo ku kuba Umunyamabanga mukuru wa OIF yameneyekanye tariki ya 8 Gicurasi uyu mwaka. Yaje kwemezwa bidasubirwaho tariki 23, ubwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangazaga ko amushyigikiye, nubwo ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rushinja Ubufaransa kugiramo uruhare.
Akimara kumva ibyo, Mushikiwabo yemereye Jeune Afrique ko nawe yifitiye icyizere, ndetse ubu yamaze gutangira gushaka amajwi, cyane ko amatora azaba mu Ukwakira 2018.
Louise Mushikiwabo ubu uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva 2009 (ari nawe uyitinzemo kurusha abandi kuva mu 1994)akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ni umunyandimi (polyglotte). Yagiye muri iyi minisiteri avuye ku y’Itangazamakuru, inaheruka ubwo.
Yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahahoze ari Komini Rutongo.
Yavutse tariki 22 Gicurasi 1961. Avuka mu muryango w’abatsobe, se umubyara akaba yari umuhinzi wa Kawa.
Bidashidikanywaho, ni Mushiki wa Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando (Hotel Chez Lando) wari mu bashinze ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, akaba yarishwe muri Jenoside.
Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mu ishuri Notre Dame d’Afrique. Yize indimi n’ubuvanganzo.
Mu 1981, yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Nyakinama (ubu ni mu karere ka Musanze) yiga indimi, ariko mu gashami k’Icyongereza.
Mu 1984 arangije I Nyakinama, yabaye umwarimu w’Icyongereza muri Lycee de Kigali (LDK) mu Rugunga rwa Kigali.
Mu 1986, yagiye kwiga muri Amerika, muri kaminuza ya Delaware, ahabonera Master’s mu ndimi n’ubusemuzi.
Arangije mu 1988, yahise yigumira muri USA, akora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi. Uku kuguma muri Amerika, byamurinze Jenoside yahitanye benshi mu muryango harimo na Lando.
Mu 2005 yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Iyi BAD yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.
Mu 2006, yanditse igitabo “Rwanda means Universe”, ugenekerereje ngo “u Rwanda bivuga isi yose”, aho avuga ku buzima bwe n’umuryango we kugeza kuri Jenoside yawushegeshe.
Mu 2008, Mushikiwabo yagannye mu Rwanda, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu.
Mushikiwabo yatangiye gushaka amajwi
Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, uyu mugore w’umunyandimi (polyglotte) yifitiye icyizere cyo kwegeranya amajwi yose y’ibihugu by’Africa bivuga Igifaransa bikazamutora.
Avuga ko OIF (Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa) ikeneye umuntu nkawe, kandi igomba gukora mu ndimi zose. Awufata nk’itsinda ryaberamo ibiganiro hagati y’ibihugu ku bireba Polotike mpuzamahanga.
JA itangazwa n’uburyo Mushikiwabo akorana na Kagame mahwi, kandi bakaba mu ishyaka rimwe. Umwe mu bakozi ba Leta uzi aba bombi neza, yabwiye JA ko bahuje imikorere n’imyitwarire, ku buryo nta n’umwe uhabanya n’undi. Ati, “Mushikiwabo ni inyabwenge kandi akunda igihugu, ntatinya ibimukoma mu nkokora ahubwo abinyuranamo ishema”.
Kimwe na Perezida Kagame, Mushikiwabo ntiyihanganira na rimwe umuntu utunga agatoki u Rwanda. Iyo bibaye ntaryama ngo asinzire, ataramara gusubiza uwahirahiye kubikora wese.
Ubufaransa n’u Rwanda, “URURABO RUTOHA RWUHIWE”
Ikinyamakuru JA cyabajije Mushikiwabo ku butumwa bwinshi yakunze gutanga ntibwakirwe neza na bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa.
JA iti, “Ese ubu twizere ko urunturuntu hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa rugiye nk’ifuni iheze (La hache de guerre est-elle désormais enterrée ?)
Mu mvugo ishushanya, Mushikiwabo ati, « Burya igiti ukimenyera ku matunda cyera. Twe n’Ubufaransa ntituragera gusarura amatunda, ariko nibura twamaze gutera igiti dufatanije. Ubu rero hageze kucyuhira ngo gitohe ».
Nubwo u Rwanda rutigeze rwerura ngo rusezere muri OIF, imbaraga igifaransa cyahoranye sizo kigifite ubu, kuko nko mu burezi cyasimbuwe n’Icyongereza kivugwa na benshi mu bari mu butegetsi.
Mu nzego zose, inyandiko zirakorwa mu Cyongereza : inzego za Leta, izikorera, amabanki, amahoteli, ibigo by’ubwishingizi n’iby’itumanaho.
Mu itangazamakuru, amakuru mu gifaransa aboneka gake cyane, nubwo kuri Televiziyo ya Leta acaho, ariko kuri Radio Rwanda ntikiharangwa, yemwe n’ibiganiro nka Samedi dettente byakorwaga mu gifaransa ubu birakorwa mu kinyarwanda. Izi mpinduka zateye benshi mu bavuga igifaransa ubushomeri.
Ese mushikiwabo azayobora umuryango w’ururimi mu gihugu cye bamaze gutesha agaciro, cyangwa ajyanwe muri OIF no kukigarura, abazi urwo ruzungu bakongera kurudidibuza?
Uko biri kose, abanyafurika bamuri inyuma, natwe Bwiza.com (kimwe mu binyamakuru bigitaguza bitangaza no mu Gifaransa) tumwifurije amahirwe.
source : BWIZA
Kalisa
Dukosore:polyglotte ntibivuga uwize indimi, bivuga uvuga indimi nyinshi.Ushobora kumenya indimi nyinshi utarize lettres.Lénine yari azi indimi zirenga 16 ariko ntiyari umunyandimi ahubwo yari polyglotte. Mushikiwabo ndumva azi ikinyarwanda,igiswayili;icyongereza n’igifaransa. Nta kirusiya azi, nta cyarabu,nta espanol,nta portugais, nta kimandarin, nta kilatini ubwose abaye polyglotte gute?
Intareyakanwa
Amakuru mumutanzeho kabisa ni make cyane kurusha ayo dusanzwe tumuziho kuva muiri iyo myaka yo hambere!
Bandora Charles
Mushikiwazo ( inkotanyi ) ndamukunda birenze ukwemera, nkunda uko ubuzima bwe, uko akunda abantu, afite urugwiro, agakunda ibyiza birwira ku Rwanda, ni Umugore mugabo, muberarugo, intiti y’ Urwanda, nakomere ntibagiye na Chef ariwe PK intore iruta zose, bose ni bamwe, tubari inyuma. ( ariko ntimwibwire ko ndi bandora charles yanze agakora hasi akatumaraho abacu!!!! no )