Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakubise igitotsi mu nama ikomeye izwi nka CHOGM mu magambo ahinnye, ihuza ibihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth. Uyu mwaka, iyi nama iribanda ku kugeza abatuye mu bihugu bigize uyu muryango ku iterambere rirambye kandi risangiwe, ku mutekano ndetse no ku burumbuke.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu muhango w’itangizwa ry’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye mu muryango wa Commonwealth. Aho byari biteganijwe ko uyu muhango uri buyoborwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth.
Uyu muhango wakurikiwe no gutanga ikaze ku bitabiriye iyi nama byakozwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May.