Madame Jeannette Kagame yaraye ahawe igihembo cy’umudamu w’indashyikirwa muri Afurika kubera uruhare rwe mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa.
Iki gihembo yagishyikirije mu muhango wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018.
Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu niwe wakiriye icyo gihembo mu izina rya Madame Jeannette Kagame.
Ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya kane, bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), bafatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Muri uwo muhango kandi hanashimwe uruhare rw’abagore nka Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wa mbere wayoboye Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.
hirwa
Ni ishema rikomeye ku Rwanda nabanyarwanda bose muri rusange kubwa madame Jeannet Kagame kubwigihembo ahawe
sikubwimpanuka ahubwo yarabiharaniye twe nkabanyarwanda dukwiye kumwigiraho byinshi @bravo kuri Madame JEANNET KAGAME