Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.
Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza waraye ubereye mu gihugu cy’u Bwongereza wasojwe rutahizamu Ryad Mahrez ayiboneye ibitego bibiri byabonetse muri uyu mukino, igitego cya mbere cyatsinzwe hakiri kare cyane ubwo hari ku munota wa 11 w’umukino nibwo uyu rutahizamu yafunguye amazamu mbere y’uko yongera guhindukiza Kaylor Navas ubwo hari ku munota wa 63 w’umukino.
Ni umukino utorohereye ikipe ya PSG yo mu Bufaransa itozwa na Maurichio Pochetino kuko iyi kipe yari ifite ikibazo cy’uko rutahizamu wayo Kylian Mbappe atawugaragayeho kubera ikibazo cy’imvune ndetse kandi ikaba yanaburaga umwe mu bakinnyi bakomeye bo hagati barimo Gana Gueye wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu mujyi w’i Paris.
Muri uyu mukino kandi wasojwe ikipe ya Manchester City bivuzeko isezereye Paris St Germain, iyi kipe y’abanyamujyi kandi yaraye ibonye ikarita itukura yahawe rutahizamu wayo Angel Di Maria nyuma yo kugaragaza uburakari akandagira kapiteni wa City Fernandihno.
Gutsinda uyu mukino wa 1/2 kuri Manchester City itozwa na Pep Guardiola byahise biyerekeza ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 29 Gicurasi 2021 ukaba uzabera mu gihugu cya Turkiya mu mujyi wa Istanbul aho bagomba gukinira umukino wa nyuma n’ikipe igomba kurara imenyekanye hagati ya Chelsea ndetse na Real Madrid.