• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018 IMIKINO

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza “Premier League 2017-2018” nyuma y’uko Manchester United iri ku mwanya wa kabiri itsindiwe imbere y’abafana bayo na West Bromwich Albion igitego kimwe ku busa, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Ikipe y’abanyamujyi b’i Manchester yahise yegukana igikombe mu gihe Shampiyona ibura imikino itanu ngo igere ku musozo.

Byari byitezwe ko Manchester City izegukana igikombe cya Shampiyona kuko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino yitwaye neza, itsinda imikino ikomeye irimo n’iy’amakipe ubusanzwe ahanganira ibikombe byatumye igenda iyarusha amanota menshi.

Kugeza ubu habura imikino itanu ngo shampiyona irangire, iyi kipe itozwa na Pep Guardiola iri ku mwanya wa mbere n’amanota 87 irusha mukeba Manchester United iyigwa mu ntege amanota 15.

Manchester City yari yakinnye umukino wayo ku wa Gatandatu yasuye Tottenham Hotspur iyinyagira ibitego 3-1. Mu mibare yasabwaga kuzatsinda umukino uzakurikiraho izasuramo Swansea City igahita yegukana igikombe ariko iyo zari zihanganye, ku isonga Manchester United yananiwe gutsinda umukino wayo wo kuri iki Cyumweru, ihagamwa na West Bromwich Albion iri ku mwanya wa nyuma.

Manchester City yabaye ikipe ya kabiri mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza yegukanye igikombe habura imikino myinshi (itanu), agahigo isangiye na Manchester United yabikoze bwa mbere mu 1907-08, ibisubiramo mu 2000-01 kimwe na Everton yabikoze mu 1984-85.

Amakipe atandukanye arimo na Manchester United zari zihanganiye igikombe abicishije ku mbuga nkoranyambaga yatanze ubutumwa bwo gushimira Manchester City, mu gihe ayo bitarahura mu mikino yo kwishyura azajya abanza kuyiha icyubahiro mbere y’umukino.

Kompany afata ifoto n’umufana we nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza

Bernardo Silva, Kyle Walker na John Stones basangiye ibyishimo n’abafana ba Manchester City

Kapiteni wa Manchester City, Vincent Kompany, yafataga amafoto y’urwibutso akoresheje telefone ya Kevin De Bruyne

Kyle Walker (iburyo) na Fabian Delph banditse amagambo abibutsa urugendo bakoze batwara igikombe

Rutahizamu Gabriel Jesus yanditse amagambo kuri Instagram ye agaragaza ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe

Umufana agerageza gufata selfie na myugariro John Stones (uwa kabiri ibumoso), wegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona nk’umukinnyi

Manchester City yanditse kuri Twitter yayo yishimira igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza

Manchester United yahagamwe na West Bromwich Albion iri ku mwanya wa nyuma

Chris Smalling (ibumoso) na Romelu Lukaku bari bijimye mu maso nyuma y’umukino

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka ya Chan kuva igitangira

Amateka ya Chan kuva igitangira

Editorial 06 Jan 2016
Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Editorial 10 Jun 2019
Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia  & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Ikipe z’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball abagabo n’abagore zageze muri Bosnia & Herzegovina aho bagiye gukina shampiyona y’Isi

Editorial 02 Nov 2022
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Editorial 11 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi
ITOHOZA

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Editorial 04 May 2017
Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera
Mu Rwanda

Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Editorial 17 Mar 2017
Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko
POLITIKI

Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Editorial 14 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru