Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ajyana muri Mozambique gukina umukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021, u Rwanda ruzakirwamo n’iki gihugu ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019.
Muri uru rugendo rugana muri Cameroun, Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’iy’ikipe y’iki gihugu kizakira irushanwa, iya Mozambique na Cap-Vert.
Amavubi azakirwa na Mozambique ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.
Mu bakinnyi 22 Amavubi ahagurukana i Kigali saa Sita z’ijoro, ntabwo harimo Manishimwe Djabel waherukaga kugira imvune mu mukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Kiyovu Sports nubwo yitabiriye imyitozo yakozwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Ntabwo harimo kandi umunyezamu wa Habarurema Gahungu, rutahizamu Usengimana Danny na Niyonzima Ally ukina hagati, we wasizwe kubera ikibazo cy’ibyangombwa yigeze kugira mu minsi yashize n’ubwo Mashami yaherukaga kuvuga ko basanze ntacyo gitwaye.
Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, azahurira na bagenzi be muri Mozambique.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza ndetse afite icyizere ko muri Mozambique bazitwara neza.
Ati ”Ni ikipe nziza, twagiye kubahamagara tubizeye kuko turabakurikirana umunsi ku munsi, yaba abakina hano n’abakina hanze. Abo tumaranye iminsi n’abaje nyuma bose bameze neza. Turizera ko aho tugiye bizatugendekera neza.”
Muri iyi mikino y’amatsinda, u Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe muri itsinda F (Cameroun ifite itike).
Abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri Mozambique
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).
Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri) na Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi).
Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).
Src: IGIHE