• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020 UBUKERARUGENDO

Umukinnyi ukomeye wa Tennis, Umurusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, yagarutse ku bihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda, ubwo mu Ugushyingo 2019 yasuraga ibyiza byarwo, ari kumwe n’umukunzi we Alexander Gilkes w’imyaka 40.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza, Sharapova na Alexander bagaruka ku bihe bidasanzwe bagiriye mu Rwanda na Botswana umwaka ushize, aho babonye inyamaswa zinyuranye bagahura n’abantu batandukanye.

Maria atangirira kuri Botswana, aho bageze n’indege bakahagirira igice cya mbere cy’urugendo rwabo rw’iminsi ine bamaze basura ibyiza nyaburanga binyuranye.

Muri Botswana baraye muri Wilderness Vumbura Plains amajoro abiri. Ku munsi wa mbere basuye inyamaswa zitandukanye zirimo intare mbere yo kwerekeza mu Rwanda kureba ingagi zitaba ahandi ku Isi.

Alexander avuga ko muri icyo gihugu babonye inyamaswa zitandukanye zirimo intare, imvubu, ingona, imparage, udusumbashyamba n’izindi. Maria yongeraho ko banabonye ingwe n’imwe mu nyamaswa ibarizwa mu muryango w’ibisimba bitanu bikaze cyangwa ‘Big Five.

Yakomeje ati “Ingwe zo zari zitangaje cyane; twaricaye twitegereza zirimo gushaka amafunguro y’umugoroba, zikikinga ku mashami y’ibiti ziteze Impala zicaracara. Mu ijoro ryakeye, nakangutse mbona Inzovu irimo kunywa amazi muri piscine yacu.”

“Nabanje gukeka ko mbonye Intare irimo kugenda inyuma y’inzu yacu, ariko Alexander arambwira ngo nimpumure ni ingwe – nk’aho ari byo biroroshya ikibazo!”

Nyuma yo gusura ibyo byiza nyaburanga, Alexander yavuze uburyo berekeje muri Bisate Lodge mu Ruhengeli, hoteli igizwe n’inzu esheshatu ziteye mu buryo bwihariye, aho uba witegeye Ikirunga cya Bisoke n’indi misozi itatse u Rwanda.

Ati “Ni mu gihe cy’imvura, turagerageza kota ku muriro ku mugoroba, ari nako tureba uko ibihe bigenda bihinduka buri minota 30. Batubwiye ko inkende ndetse rimwe na rimwe ingagi zishobora kuza hafi y’inzu.”

Maria Sharapova ahita avuga uburyo babonye inkende mbere y’ingagi, ariko aho baziboneye, bifuje kuba baramaranye nazo igihe cyose bamaze basura ibyiza by’aka karere.

Yakomeje “Uburyo uhura n’ibi bisamuntu wiyoroheje ntabwo nzabyibagirwa. Ni umunsi wacu wa nyuma, ariko ntabwo nshaka kuhava.”

Alexander avuga uburyo mu ijoro ryabo rya nyuma mbere yo gusura Johannesburg muri Afurika y’Epfo, batewe ishema no guhura na Perezida Paul Kagame.

Ati “Birashimishije iyo urebye ibyo yabashije kugeraho mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akunga abantu kandi ni abaturage beza cyane. Uyu munsi buri kwezi u Rwanda rugira umunsi wo gukora isuku rusange, Guverinoma igizwe n’abagabo n’abagore 50/50, ubukungu bukomeje gutera imbere. Sitwe tuzabona tugarutse.”

Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 369 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa mu mwaka ushize.

Sharapova n’umukunzi we banyuzwe n’ibyiza byo muri Afurika

Maria Sharapova yishimiye serivisi yahawe na Emang wabayoboye muri pariki.
Inkuru ya Igihe.com

2020-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Editorial 04 Apr 2018
RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

Editorial 22 Dec 2018
Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Editorial 03 Dec 2018
U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo
Mu Rwanda

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Editorial 14 Mar 2017
Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica
SHOWBIZ

Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica

Editorial 05 Feb 2018
TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA
Mu Mahanga

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Editorial 28 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru