Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ibigo by’ikoranabuhanga MasterCard na Ericson, isinyana kandi na Guverinoma ya Jersey, amasezerano azafasha u Rwanda mu nzego zirimo kunoza imitangire ya serivisi z’imari, ubworozi n’izindi.
Ibi ni muri gahunda yiswe “Kigali Innovation City” yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi, mu gihe u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum on Africa.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yavuze ko aya masezerano n’ibi bigo azafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020, aho nibura abasaga 90 bazaba bakoresha serivisi z’imari.
Yagize ati “Twagiranye amasezerano na Jersey, aba bo ni abantu dufatanya, ni ikirwa cyo mu Bwongereza n’ubundi twakoranaga. Uyu munsi icyo twasinyaga ni ubufatanye mu nzego za serivisi z’imari, itumanaho, ubworozi kuko buriya intanga nyinshi ziva muri Jersey.”
Yakomeje agira ati “Ericson bo barazana ikoranabuhanga kugira ngo Abanyarwanda babashe kwishyurana mu buryo buboroheye. Bagiye gutangira kubikora, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha bazaba barangije ku buryo tuzaba dufite ikoranabuhanga. Abandi nabo twasinyanye ni Master Card, bafite porogaramu zigezweho nk’izo usanga dukoresha ku kibuga cy’indege nk’iyo abantu bagiye kujya hanze, nibyo bagiye kudukorera hano.”
Minisitiri Gatete yavuze ko hari icyizere ko ibigo by’itumanaho nibimara guhuzwa kuri serivisi zo kohereza amafaranga, igiciro baca kizagabanuka ku buryo bugaragara.
Umuyobozi wa Master Card muri Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, Raghu Malhotra, yavuze ko bazafasha u Rwanda kugabanya umubare w’abagendana amafaranga icya rimwe, hifashishijwe gahunda zinyuranye.
Ubwo buryo burimo nko gufasha mu kwishyura amafaranga y’ishuri n’ubwisungane mu kwivuza, gufasha ikigo Rwanda Online kujya kibasha kwakira amafaranga asabwa kuri serivisi za leta, gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kwishyurana amafaranga kuri konti za telefoni n’ibindi.
Umuyobozi uhagarariye uruganda rwa Ericson muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Fredrik Jedling, yavuze ko bizeye ko nibamara guhuza serivisi z’ibigo bitanga serivisi z’imari birimo n’iby’itumanaho, abohererezanya amafaranga baziyongera ku buryo igiciro byasabaga kizagabanuka.
Nyuma yo gusinyana amasezerano
Mu cyerekezo 2020, u Rwanda ruteganya ko bitarenze 2017, Abanyarwanda 70% bazaba bakoresha serivisi z’imari, mu 2020 bakazaba bagera kuri 90%. MasterCard izafatanya na guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’imbogamizi zikiri mu baturage bakennye n’abategereye ahatangirwa serivisi z’imari cyangwa ababifiteho ubumenyi budahagije.