• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Editorial 13 May 2016 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ibigo by’ikoranabuhanga MasterCard na Ericson, isinyana kandi na Guverinoma ya Jersey, amasezerano azafasha u Rwanda mu nzego zirimo kunoza imitangire ya serivisi z’imari, ubworozi n’izindi.

Ibi ni muri gahunda yiswe “Kigali Innovation City” yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi, mu gihe u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum on Africa.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yavuze ko aya masezerano n’ibi bigo azafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020, aho nibura abasaga 90 bazaba bakoresha serivisi z’imari.

Yagize ati “Twagiranye amasezerano na Jersey, aba bo ni abantu dufatanya, ni ikirwa cyo mu Bwongereza n’ubundi twakoranaga. Uyu munsi icyo twasinyaga ni ubufatanye mu nzego za serivisi z’imari, itumanaho, ubworozi kuko buriya intanga nyinshi ziva muri Jersey.”

Yakomeje agira ati “Ericson bo barazana ikoranabuhanga kugira ngo Abanyarwanda babashe kwishyurana mu buryo buboroheye. Bagiye gutangira kubikora, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha bazaba barangije ku buryo tuzaba dufite ikoranabuhanga. Abandi nabo twasinyanye ni Master Card, bafite porogaramu zigezweho nk’izo usanga dukoresha ku kibuga cy’indege nk’iyo abantu bagiye kujya hanze, nibyo bagiye kudukorera hano.”

Minisitiri Gatete yavuze ko hari icyizere ko ibigo by’itumanaho nibimara guhuzwa kuri serivisi zo kohereza amafaranga, igiciro baca kizagabanuka ku buryo bugaragara.

Umuyobozi wa Master Card muri Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, Raghu Malhotra, yavuze ko bazafasha u Rwanda kugabanya umubare w’abagendana amafaranga icya rimwe, hifashishijwe gahunda zinyuranye.

Ubwo buryo burimo nko gufasha mu kwishyura amafaranga y’ishuri n’ubwisungane mu kwivuza, gufasha ikigo Rwanda Online kujya kibasha kwakira amafaranga asabwa kuri serivisi za leta, gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kwishyurana amafaranga kuri konti za telefoni n’ibindi.

Umuyobozi uhagarariye uruganda rwa Ericson muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Fredrik Jedling, yavuze ko bizeye ko nibamara guhuza serivisi z’ibigo bitanga serivisi z’imari birimo n’iby’itumanaho, abohererezanya amafaranga baziyongera ku buryo igiciro byasabaga kizagabanuka.

-2800.jpg

-2799.jpg

-2798.jpg

Nyuma yo gusinyana amasezerano

Mu cyerekezo 2020, u Rwanda ruteganya ko bitarenze 2017, Abanyarwanda 70% bazaba bakoresha serivisi z’imari, mu 2020 bakazaba bagera kuri 90%. MasterCard izafatanya na guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’imbogamizi zikiri mu baturage bakennye n’abategereye ahatangirwa serivisi z’imari cyangwa ababifiteho ubumenyi budahagije.

2016-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Editorial 13 Apr 2016
Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Editorial 09 Dec 2016
Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Editorial 24 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo
INKURU NYAMUKURU

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Editorial 14 Oct 2018
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!
Mu Mahanga

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Editorial 11 Sep 2016
Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi
Mu Rwanda

Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Editorial 08 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru