Perezida Kagame ubwo yari i Boston aganira n’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaboneyeho kuvuga ko abakomeza kwibaza ku ngendo ze bakwiye kumenya ko aba ari guhahira igihugu kandi ko gukomeza kubyibazaho bimutera umuhate wo gukora cyane.
Ati “ Hari ubwo njya mbona bamwe mu bagerageza guta igihe cyabo birirwa bakemanga cyangwa se bavugiriza induru aho mba nagiye hose, njye mba ndi ku kazi k’igihugu, akazi kanyu [Abanyarwanda], mba nagiye guhaha, mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda. Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze. Nibashaka nzajya mbanza mbibamenyeshe ko ngiye kugenda mbere y’igihe, bareke gusa n’aho batunguwe. Ndetse n’abashaka ko duhura yaba ku neza cyangwa ku nabi nabo tuzajya tubakira.”
Perezida Kagame muri USA
Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda bake bahari, yavuze ko aho bigeze ibihugu byinshi byakwifuza kuba nk’u Rwanda ‘kuko no mu Karere dutuyemo gasanzwe kazwiho ibibazo byinshi’, byavuye hamwe bikajya ahandi, ariko ngo ntabwo byigeze bibuza u Rwanda gutera imbere.
Inama Perezida Kagame yagiranye n’Abanyarwanda i Boston tarikiya 27 Gashyantare 2016
Yabibukije ko ikintu kimwe badashobora kubona mu bindi bihugu byose bajyamo aho yagize ati “Hari udashobora guhaha ahandi twifitemo dushaka guteza imbere. Ni umuco.Umuco wo gukunda igihugu, iyo ukunda igihugu uba wikunda rero uwo muco umaze kugaragara, umaze gufata umurongo ntabwo ari ikintu gihahwa gusa hanze. Ntabwo wajya hanze ngo ugiye guhaha umuco wo gukunda igihugu ahubwo ukomeza kubakwa n’abantu ku giti cyabo, n’Abanyarwanda muri rusange.”
Ubuze icyo anenga inka, aravuga ngo dore urwo rucebe
Umukuru w’Igihugu yaciriye aba Banyarwanda bari bitabiriye ibi biganiro umugani ugaragaza uburyo abantu babuze ibyo banenga u Rwanda, bagahengekera ku byiza rusanganywe babyita ibibi.
Perezida Kagame n’Abana i Boston
Ati “ Ibyiza u Rwanda rufite bidasanzwe nibyo barunegura. Ubumwe […], ubumwe bwabaye bubi hehe ahubwo ko abantu babubuze ari nacyo kinabatera ibibazo.”
Ibi biganiro n’Abanyarwanda byabaye nyuma y’izindi nama zitandukanye Umukuru w’Igihugu yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibiganiro yagiye atanga nko muri Havard University n’ahandi.
Umwanditsi wacu