Urukiko rw’ibanze ruyobowe n’umucamanza, Paul Mujuni rwakatiye igihano cyo gufungwa ku banyarwanda umunani n’Umunyatanzaniya umwe bashinjwa ibyaha byo kuba muri Uganda no gukora ubucuruzi binyuranyije n’amategeko.
Abafunzwe nk’uko inkuru ya Spyreports ibitangaza ni aba bakurikira: France Mukeshima w’imyaka 35, Teddy Mukatwesiga ufite 23, Florance Mukankubito ufite 27, Yatashija Matilda ufite 27, Lilian Owimana ufite 23, Clare Nahimana ufite 23, Umunyatanzaniya, Shivan Nyangomaufite imyaka 26 , Ireen Owimana ufite 28 na Yvonne Nyinamafaranga utatangajwe imyaka afite.
Aba ngo bafunzwe nyuma y’aho inzego z’iperereza za Uganda zitangaje ko bari barigize nk’abakora akazi k’uburaya mu gihe babaga bari kuri misiyo yo gutata iki gihugu.
Iyi nkuru ntigaragaza igihugu cyaba cyaratumaga aba bagore gukorera ubutasi mu gihugu cya Uganda.
Uhagarariye Abaturage mu Karere ka Mbarara (RDC), Emmy Kaateera Turyabageni avuga ko aba batawe muri yombi mu rwego kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri uko aba Banyarwandakazi binjiye muri Uganda ndetse n’ikibagenza.