Tito Mboweni uri mu itsinda rifasha Perezida Paul Kagame gukora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo, asimbuye Nhlanhla Nene weguye.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko Mboweni wigeze kuba Guverineri wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo, ari we ugomba kuba Minisitiri w’Imari mushya.
Perezida Ramaphosa yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma y’ukwegura kwa Nene, nafashe umwanzuro wo kugira Tito Mboweni Minisitiri w’Imari guhera aka kanya.”
“Nk’umuntu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru na mbere yaho akaba yarabaye Minisitiri w’umurimo, Mboweni arazana muri uyu mwanya ubunararibonye bwinshi mu bijyanye n’imari, politiki y’ubukungu n’imiyoborere.”
Mboweni yabaye Minisitiri w’Umurimo ku butegetsi bwa Nelson Mandela.
Nhlanhla Nene yeguye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amagambo menshi yazamuwe n’abaturage bashingiye ku mbabazi yasabye mu cyumweru gishize, kubera inama z’urudaca yagiranye n’umuryango w’abaherwe b’Abahinde ba Gupta, abasanze iwabo.
Uyu muryango ushinjwa kuba inyuma y’ibyemezo byinshi by’ubukungu muri Afurika y’Epfo ndese n’ishyirwa mu myanya ry’abayobozi batandukanye, cyane ku bwa Perezida Jacob Zuma.
Yeguye nyuma y’uko amashyaka akomeye muri Afurika y’Epfo yanze imbabazi yasabye, ku biganiro yagiranye n’umuryango wa ba Gupta hagati ya 2010 na 2014, guhera ubwo yari yungirije Minisitiri w’imari n’igihe ari Minisitiri ku bwa Perezida Zuma.
Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko ubwo yongeraga kugirwa Minisitiri muri Gashyantare uyu mwaka na Perezida Ramaphosa, Nene atigeze amwerurira ko yagirane inama zirindwi na ba Gupta akiri muri guverinoma ya mbere.
Byari biteganyijwe ko Nene yagombaga kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’igihe giciriritse, kuwa 24 Ukwakira.
Inshingano nshya yahawe zishimiwe na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bazi Mboweni, kubera akazi gakomeye afatanya na Perezida Paul Kagame muri AU.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi yamushimiye ku nshingano nshya yahawe.
Mu bamushimiye bamwifuriza imirimo myiza kandi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.