Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bitegura kurushinga bidatinze, ubukwe bukirangira bazajya ahantu hatuje basangire ibyishimo by’urukundo rwabo, u Rwanda ruri mu bihugu bashobora kujyamo.
Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuwa 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George imaze imyaka 500 ishinzwe muri Windsor.
Ikinyamakuru Travel + Leisure yavuze ahantu h’ingenzi abageni bashobora kuzarira ukwezi kwa buki. Nubwo nta gihamya ntakuka yemeza aya makuru, Harry n’umukunzi we Meghan Markle bakunda cyane Umugabene wa Afurika ari naho batangiriye urugendo rwo gukundana bisesuye.
Mu bihugu Meghan Markle n’umugabo we bashobora kuzaruhukiramo bakimara gukora ubukwe, harimo u Rwanda. By’umwihariko nibaramuka bahaririye buki, bazajya mu gice cy’ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan Markle akunda cyane.
Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yasuye iki gihugu kiri mu burasirazuba bwa Afurika. Yaherukaga kuhasura mu mwaka wa 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”
Namibia, nayo iri mu bihugu bya Afurika aba bageni bashobora kuzajyamo nibamara gusezerana. Nibemeza urugendo rwabo muri Namibia baruhukira muri hoteli zigezweho zubatswe mu kibaya cya Hoanib Valley Camp.
Mu mwaka ushize, Markle yaherekeje igikomangoma Harry ubwo yasuraga bwa mbere Botswana[ihana imbibi na Namibia]. Igihe baherukira kuhasura bahagiriye ibihe byiza bityo bigakekwa ko bazasubirayo gusura ibindi bice nyaburanga batagezemo.
Igikomangoma Harry yasuye Brazil bwa mbere ari wenyine mu 2012, yahavuye ageze mu duce twose dukundwa bikomeye n’abakerarugendo. Markle na we aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa The Tig ko yifuza kuzagirira ibihe byiza muri Brazil.
Ikindi gihugu Markle yifuza kujyamo ni Philippines by’umwihariko muri Palawan. Uvuye mu Murwa Mukuru Manila ujya Palawan, indege ikoresha iminota 90.
Iby’ingenzi wamenya kuri ubu bukwe
News.com yatangaje ko abageni batumiye abantu 2640 barimo 1200 bazava mu baturage basanzwe, 200 bakoranye na Harry n’umukunzi we mu bikorwa by’ubugiraneza, abanyeshuri 100 biga mu mashuri yo muri aka gace n’abandi.
Mu mbuga ya Windsor[ahubatse chapelle abageni bazasezeraniramo] hitezwe ikivunge cy’abantu babarirwa mu bihumbi. Imbere mu Kiliziya hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 800.
Muri aba magana inani bazinjira, harimo 600 bemerewe kuzasangira n’abageni mu gihe 200 gusa aribo bazajya mu cyumba bazabyiniramo bishimana.
Ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].
Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.
Ibirori bizatambutswa imbona nkubone kuri Televiziyo mpuzamahanga yo muri Australia ndetse na ABC izerekana uyu muhango. Abazabikurikirana kuri televiziyo ntibazerekwa ibyabereye mu kwiyakira.
Ubukwe bwa Harry n’umukunzi we butandukanye n’ubw’igikomangoma William na Kate bwabaye mu 2011 bugakorwa ku rwego rw’igihugu hatumiwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye.
Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.
Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.