Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga bakemeranya kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Windsor mu mpera z’icyumweru gishize.
Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018; basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori by’aba bombi byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.
Nyuma y’iminsi itatu barushinze, Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu birori byabereye mu Busitani bwa Buckingham Palace ku wa Kabiri w’iki cyumweru bishimira ibikorwa by’ubugiraneza, kuyobora n’ibindi bifite aho bihurira n’igisirikare.
Iki gikorwa cyari cyahujwe n’imyiteguro y’isabukuru y’Igikomangoma Charles [ubyara Harry] uzizihiza isabukuru y’imyaka 70 mu Ugushyingo 2018, cyari cyitabiriwe n’abantu 6, 000 afasha mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye na bamwe mu bakozi bari ahabereye igitero cy’iterabwoba i Manchester mu mwaka ushize.
Mu ijambo ry’Igikomangoma Harry, yabanje gusaba abitabiriye uwo muhango gufata umwanya wo kunamira abaguye muri icyo gitero anagaruka ku murage mwiza wa se mu bikorwa byo gufasha.
Yagize “Njye na William [umuvandimwe we] byatubereye icyitegererezo ntakuka cyo kugira uruhare tubikunze mu gukemura ibibazo, tugakora igishoboka cyose mu kwerekana impinduka.”
BBC yanditse ko ijambo ry’Igikomangoma Harry wagaragazaga akanyamuneza nyuma yo kurushinga, ryarogowe n’uruyuki rwamugiyeho na we bikamutangaza akaruvugaho ko rumubashije! Byasekeje benshi barimo na Meghan Markle, umugore we.
Igikomangoma Harry yakomeje agira ati “Data, nubwo wadusabye ko uyu munsi utavugwamo ibyawe cyane, ugomba kunyihanganira niba ntakumvise, cyane nka kera nkiri umwana. Ahubwo ndasaba abantu bose bari hano kugushimira mu myaka irenga 50 ishize ukora ibikorwa byiza.”
Ubukwe bwa Meghan na Harry bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, David Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John, Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.
Nubwo Meghan n’umugabo we bataremeza aho bazasohokera mu kwezi kwa buki, ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku Mugabane w’u Burayi byakunze gutangaza ko bashobora kukurira muri Afurika, ku rutonde rw’ibihugu bashobora kujyamo harimo Namibia n’u Rwanda.