Grace Mugabe ni umugore w’umusaza Robert Gabriel Mugabe wategetse Zimbamwe kuva mu 1980, akaza gukurwa na bagenzi be, kuri uwo mwanya mu mpera z’ukwezi gushize.
Umugabo yarushaga uwo mugore we wa kabiri imyaka 41, kuko bashakana Perezida Mugabe yari afite imyaka 72 y’amavuko naho Grace afite 31.
Mugabe yashatse Grace nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere, Sally Hayfron. Mbere y’uko bashakanaku mugaragaro Grace yari umukozi wa Mugabe mu biro (secretary) bafitanye umubano mu ibanga, kuko baje gushakana bafitanye abana babiri, barimo Robert jurnior. Mbere yuko bashakana, Grace yari umugore w’undi mugabo witwa Stanley Goreraza banafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Amakuru yashyizwe ahagaragara na Wikileaks muri 2010 agaragaza yuko Grace akimara gushakana na Perezida Mugabe yahise atangira gusahura umutungo w’igihugu n’uw’ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF.
Ayo makuru avuga yuko Grace Mugabe yari umwe mu basahuye cyane diamant (diamond) kuva mu burasirazuba bwa Zimbabwe, aza no kubaka ingoro ebyiri (palaces) muri Zimbabwe. Ngo mu kubaka izo ngoro ebyiri hanakoreshejwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 26, menshi avuye mu isanduku y’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo guhugu, ZANU-PF. Imwe muri izo ngoro yari yarayigurishije Muamar Ghadaf wahoze ategeka Libya.
Ayo makuru ya Wikileaks, yatumye Grace atwara ikinyamakuru Standard mu nkiko agisaba indishyi z’akababaro z’ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 15 ngo kuko aricyo cyayatanze, anavuga yuko uwo mugore, ubu ushaka gutana n’umusaza Mugabe, ngo afite n’andi mazu ahenze cyane China, Malaysia na Hongkong. Ibyo Grace arabihakana ariko akiyemerera yuko famiye ye ifite inzuri z’inka ebyiri nini cyane muri Afurika y’Epfo.
Grace Mugabe y’ubatse ishuli rigezweho rya segonderi (high school) ahitwa Mazowe muri Zimbabwe, ryitwa Grace’s Amai High School, akavuga yuko yaryubatse ngo rifashe abana b’abakene. Nyamara kugira ngo umwana yigire muri iryo shuli agomba kwishyura amadolari ya Amerika 3,500 ku gihembwe (amezi atatu), bikaba bivuze yuko ari rimwe mu mashuli ahenze cyane mu karere ko mu majy’epfo ya Afurika !
Muri 2003 Grace Mugabe yagiye i Paris mu Bufaransa ahamara iminsi itagera kuri itatu ariko ahatsinda amadolari ya Amerika ibihumbi 120, ibyo bikaba byaratumye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Bulayi (EU) umukomanyiriza kutazongera gukandagira kuri uwo mugabane. Abayobozi ba EU basanze nta kuntu ibihugu byabo byakwakira umuntu usesagura ako kageni kandi abaturage b’igihugu cye bakennye cyane !
Grace Mugabe kandi kuba umugore w’umukuru w’igihugu byaranzwe no kuba umunyamahane. Muri 2009 Muri Hong Kong, afashijwe n’umulinzi we, yakubise umunyamakuru w’ikinyamakuru The Post, n’impeta za diamant yari yambaye ziramukomeretsa. Ntabwo ariko ubutegetsi bwa China bwigeze bugira icyo bumukoraho kuko yari afite ubudahangarwa. No muri uyu mwaka hari abakobwa Grace aherutse kugabaho igitero muri Afurika y’Epfo ngo bamwigishiriza abahungu be ubwomanzi !
Ubu noneho Grace arashaka gutana na Mugabe ngo kuko yemeye kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Icyo Grace yirengagiza ariko n’uko aramutse atandukanye na Mugabe haba hatakiriho icyamubuza gukurikiranwa n’ubutabera kubyo yakoze akiri umugore wa Perezida. Mugabe we mu kwemera kwegura yasezeranyijwe yuko azagumana ubudahangarwa.
Casmiry Kayumba