Ibitangazamakuru bikoreshwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda(CMI), bikomeje kubeshya abantu ko Perezida Museveni atazajya I Goma mu nama y’abakuru b’ Ibihugu byo mu karere, yatumijwe na Perezida Etienne Tshisekedi Chilombo wa RDC, ngo kuko atizeye umutekano we aho mu mujyi wa Goma.
Nyamara abasesenguzi barimo n’impuguke mu byo gucunga umutekano w’ibikomerezwa, bagaragaje ko urwo ari urwitwazo, kuko ntacyo RDC itakoze ngo yizeze abatumiwe umutekano, cyane ko n’ amahanga yari yavuze ko azashyiraho akayo, iyo nama ikaba mu mutekano usesuye. Ahubwo amakuru nyayo aravuga ko Perezida Museveni yatinye kujya mu nama y’I Goma kubera impamvu ebyiri nyamukuru.
1.Iyi nama y’ iGoma yari kuzahurirwamo n’abakuru b’Ibihugu bashyize umukono ku masezerano y’I Luanda, yari agamije kurangiza umubano mubi urangwa hagati ya Uganda n’uRwanda. Abari batumiwe muri iyo nama ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Etienne Tshisekedi wa RDC na Joåo Lourenço wa Angola, hiyongereyemo Ndayishimiye w’uBurundi, nawe uvugwa cyane mu batera umutekano muke muri aka karere.
Amasezerano y’i Luanda yasabaga Museveni kureka iyicarubozo akorera Abanyarwanda bari muri Uganda, ndetse agahita anafungura abo yabeshyeraga ngo ni intasi z’uRwanda. Kuva yashyirwaho umukono, abarekuwe ni mbarwa, ahubwo hafashwe n’abandi, ubu bafungiye ahantu hatazwi. Perezida Museveni kandi yari yihanangirijwe na bagenzi be, bamubuza gukomeza gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aho kubireka ahubwo yakajije umurego, akomeza gutera inkunga Kayumba Nyamwasa n’abandi baba mu mitwe y’iterabwoba itandukanye, ihora yigamba guhemukira Abanyarwanda. Birumvikana ko mu nama y’i Goma, nta kuntu Museveni atari kubazwa impamvu atubahirije ibyo yasinyiye, ahubwo agasuzugura inama yagiriwe na bagenzi be.
2. Impuguke za Loni ziherutse gusohora icyegerano gishinja Uganda guhungabanya umutekano wa Kongo, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICJ) rutegeka ko Uganda yishyura RDC impozamarira ingana na miliyari 10 z’amadolari ya Amerika. Mu birego byashinjwe bikanahama Uganda, harimo kuba imijyi ya Kampala, Arua na Entebbe yaragiye ikoreshwa kenshi mu gutambutsa intwaro zijya mu mitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, imitwe nayo ikoherereza abategetsi ba Uganda amabuye y’agaciro n’imbaho.Uganda yajuririye iki cyemezo iragitsindirwa, ariko n’ubu yanze kugishyira mu bikorwa. Birumvikana ko mu nama y’i Goma Museveni atari kubura kubazwa iby’iri deni, akaba yaashoboraga no gukubitana n’imyigaragambyo ikaze y’abamuryoza ibikubiye mu cyegeranyo cya Loni.
Mu gukomeza kujijisha ibinyamakuru bya CMI, biratandukira, bikavuga ko ahubwo Perezida w’uRwanda ari we utajya I Goma. Bikirengagiza ko nta gihe Perezida Kagame atagiye muri RDC, hagamijwe kunoza umubano w’ibihugu byombi, ubu unifashe neza.Mu mwaka w’2009, Perezida Kagame yahuriye I Goma na Joseph Kabila, wari perezida wa RDC, kandi icyo gihe umwuka ntiwari na mwiza nk’uko bimeze ubu. Muw’2019 nabwo Perezida Kagame yakoreye uruzinduko i Kinshasa, anakiranwa ubwuzu n’Abanyekongo bishimiye imibanire y’ibihugu byombi.
CMI n’ibinyamakuru byayo rero nibireke ikinyoma, ahubwo bishishikarize Museveni ubunyangamugayo yishyure ideni rya RDC, kandi ahagarike ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere no ku Rwanda by’umwihariko.
Inama y’iGoma izabanza kuba hakoreshejwe “iyakure”, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu, am Museveni azashyira ahura na bagenzi be imbonankubone.